00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Yatangiye umuziki ku myaka 14: Umwihariko wa Success SA ugiye gutaramira mu Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 April 2026 saa 10:51
Yasuwe :

Mu gihe benshi batangiye kwishimira ko binjiye muri Weekend ndende, abakunzi b’imyidagaduro bo bakomeje gushakisha aho bazasohokera bakaryoherwa n’imyidagaduro.

Umwe mu bazatuma Abaturarwanda baryoherwa n’impera z’icyumweru ni Umunya-Afurika y’Epfo witwa Success SA uri mu bagezweho mu kuvanga imiziki.

Uyu mukobwa ategerejwe mu gitaramo kizabera muri Kigali Universe ku wa 2 Gicurasi 2026, yakuriye mu Mujyi wa Phuthaditjhaba wo mu Ntara ya Free State muri Afurika y’Epfo.

Kuba umuhanga mu bijyanye no kuvanga imiziki si impanuka kuri uyu mukobwa kuko yabikomoye kuri se na we wakoraga aka kazi.

Success SA yatangiye gukunda umwuga wa se, ubwo yari afite imyaka itandatu y’amavuko, nyuma yaje kubyinjiramo mu buryo bweruye mu 2017 ubwo yari afite imyaka 14 gusa.

Kugeza ubu uyu mukobwa w’imyaka 23 ni umwe mu bagezweho mu muziki wa Afurika y’Epfo.

Uretse ibyo kuvanga imiziki, uyu mukobwa yanagiye akora ku ndirimbo nka ‘Mbuzi’ yahuriyemo na Ice Beats Slide mu gihe anaherutse gusohora album yise ‘Dreams are free’.

Byitezwe ko uyu mukobwa azava i Kigali akomereza ibitaramo bye muri Australia byibuza azakorera bitatu muri Gicurasi 2026.

Success SA ategerejwe gutaramira i Kigali
Success SA ni umwe mu bakobwa bagezweho mu muziki wa Afurika y'Epfo
Success SA ni umwe mu bavanga imiziki bikanyura abatari bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages