Indirimbo bise Jugumila yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gashyantare 2024.
Junior Giti wayoboye umushinga wose wayo yabwiye IGIHE ko yagiye hanze biyushye akuya.
Ati “Jugumila mubona yaratugoye cyane kuko hari umunsi twari turimo dufata amashusho imvura iratunyagira, hari mu gitondo turategereza ko ihita kugeza bwije tukiri ahafatirwa amashusho.”
Yakomeje avuga ko “umunsi wa kabiri nabwo imvura yaguye ari mu rukerera ahagana Saa Munani. Twarategereje burinda bucya. Ibikorwa byari kumara umunsi wasangaga bitwara iminsi nk’ibiri, urumva ko biba ari imvune zijyana n’igihombo kuko tuba dukoresha abakozi benshi badutwaza ibikoresho n’aho dukodesha.”
Jugumila ni izina bise iyi ndirimbo bakomora ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikirundi risobanura gutitira.
Yagiye hanze itanzweho arenga miliyoni enye z'Amafaranga y'u Rwanda.
Producer Element EleéeH wakoze indirimbo mu buryo bw’amajwi kugeza irangiye yishyuwe 700 0000 Frw hatabariwemo ibindi byakoreshejwe mu bihe bitandukanye ubwo babaga bagiye kumureba muri studio birimo kurya no kunywa nk'uko ahateraniye ibyamamare barangwa no gusangira kugira ngo bungurane ibitekerezo.
Ni indirimbo iri mu njyana Element EleéeH amaze igihe atunganya yise AfroGako ibamo umudiho wa Kinyarwanda.
DJ Phil Peter yabwiye IGIHE ko “Amajwi yayo yatangiye gufatwa ku itariki 9 Ukuboza 2023”.
Abasanzwe bumva indirimbo zikorwa na Element bamenyereye ko zirangizwa n’ikirango cya Bob Pro. Kuri iyi nshuro byarahindutse Element akora byose dore ko amaze igihe yiga ibijyanye no kuyungurura indirimbo (Mixing&Mastering).
Amashusho yayo abarirwa muri miliyoni enye z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ni indirimbo ya kabiri irimo Chriss Eazy itarimo umukobwa (Video Vixen), kuko we n’ikipe ye bari muri gahunda yo kutifashisha abakobwa bakora uriya mwuga kuko indirimbo ishobora kuba nziza itarimo umukobwa. Amashusho yafatiwe ahantu hamwe mu Karere ka Kicukiro ahubwo bahindura uburyo hagaragara.
Jugumila niyo ndirimbo ya mbere Titi Brown uri mu babyinnyi bakunzwe mu Rwanda agaragayemo nyuma yo gufungurwa.
Yabwiye IGIHE ko yabyakiriye neza. Ati “Iyi ndirimbo ni ipfundo ryo gutangiriraho nkora ibintu bidasanzwe. Ndacyari wa wundi wahoze abyinira abahanzi bose bagezweho. Abantu bakomeze banshyigikire ngiye kubaha ibyo batigeze babona”.
Jugumila iri kuri shene ya Youtube ya Chriss Eazy bitewe nuko shene ya DJ Phil Peter (nyir’indirimbo) hashize igihe yaragize ibibazo ku buryo itakigarara.
Reba amashusho ya Jugumila






Ibitekerezo 0