Uyu muhanzi wemerewe n’ubuyobozi bw’u Buholandi kuzahataramira, amaze igihe kinini yarijunditswe n’abantu bo mu bihugu byinshi. N’ubwo yaje kubisabira imbabazi, ariko n’ubu aracyazira imvugo n’ibikorwa bye bihembera urwango ku Bayahudi.
Yagiye yangirwa kwinjira no gutaramira mu bihugu birimo u Bwongereza, u Bufaransa, Pologne, ku mpamvu zirimo no kurata ubutwari Adolf Hitler wari mu b’imbere mu bagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abayahudi.
Igitaramo yakoreye i Istanbul cyitabiriwe n’abaturutse imihanda yose babarirwa muri 118.000. Cyabereye mu kibuga cya "Atatürk Olympic Stadium". Ku rubyiniro, yafashijwe n’icyamamare Travis Scott bari no kuzafatanya mu kindi cye cyahagaritswe mu Butaliyani.
Abacyitabiriye baturutse mu bihugu birimo u Burusiya, Kazakhstan, u Bwami bw’u Bwongereza, u Budage, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pologne n’ibindi.
Iki gitaramo cyanyuraga imbonankubone kuri shene ya YouTube y’uyu muhanzi, cyateguwe ku bufatanye na sosiyete ya NTRteam.
Ye yongeye kugaragara ku rubyiniro ruri mu ishusho y’umubumbe w’Isi nk’uko byagenze mu gitaramo yakoreye mu kibuga cya SoFi Stadium i Los Angeles muri Amerika mu minsi ishize.
Ni ku nshuro ye ya mbere yari ataramiye i Istanbul ikaba n’iya mbere ataramiye mu Burayi nyuma y’imyaka 11 yari ishize atahataramira.
Icyakora muri iyi mpeshyi ya 2026, mu Burayi Ye ahafite uruhererekane rw’ibitaramo azahakorera byo kumurika album ye nshya yise ’Bully’. Ku wa 6 no ku wa 8 Kamena 2026, azataramira mu Buholandi nk’uko yamaze kubyemererwa n’ubuyobozi bwaho.
N’ubwo ubuyobozi bwaho bwo butarabyemeza, biteganyijwe ko azahita akurikizaho i Tirana muri Albania ku wa 11 Nyakanga 2026, ndetse azanataramira muri Georgia na Espagne n’ubwo hombi amakuru y’amatariki y’ibyo bitaramo atarajya hanze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!