00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ye yateye umugore we imitoma, ashinjwa kumugira igikoresho

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 7 January 2024 saa 06:37
Yasuwe :

Ye [Kanye West] yateye imitoma Bianca, umugore mushya yasimbuje abo yakundanye na bo barimo Kim Kardashian, biteze impagarara ku mbuga nkoranyambaga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku wa Gatandatu, tariki 6 Mutarama 2024, Ye yihariye impapuro z’imbere ku bitangazamakuru bikomeye ku Isi nyuma yo kuzuza amafoto y’umugore we ku mbuga nkoranyambaga akoresha.

Uretse kuyuzuzaho, uyu muraperi yatambukije ubutumwa bwuzuye imitoma yageneye umugore we wari wujuje imyaka 29, avuga ko amukunda byimazeyo kandi ko amushimira kuba hafi y’abana be.

Abinyujije kuri Instagram ati “Isabukuru nziza ku muhanzi wa mbere mwiza, uhiga abandi bose mu gushushanya. Nkukunda buri munsi uri iruhande rwanjye, kuko Isi yose yari yanteye umugongo.”

Kanye West wiyise Ye yakomeje avuga ko Bianca yabereye abana be umubyeyi mwiza kandi ko amukunda akamushimira kuba yaremeye gusangira ubuzima nawe.

Nyuma y’ayo magambo Ye yatambukije andi mafoto ya Bianca yicaye mu ntebe, avuga ko amukunda kurushaho igihe yabyutse mbere ye akihera ijisho ubwiza bwe.

Bamwe mu batanze ibitekerezo kuri aya magambo n’amafoto Ye yatambukije, bashinjaga uyu mugabo gukoresha Bianca mu nyungu ze, kuko yari amaze iminsi atambukije amafoto agaragaza bimwe mu bice by’ibanga by’uyu mugore.

Icyo gihe atambutsa ayo mafoto West yavuze ko umwaka wa 2024, umugore we mushya atazigera yikoza imyambaro biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga.

Ye na Bianca Censori bamaze igihe mu rukundo, bashyingiranywe mu mpera za 2023 mu bukwe bw’ibanga bwabereye mu Gace ka Beverly Hills muri Leta ya California muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bianca Censori na Kanye West bamaze igihe mu rukundo
Hari hashize iminsi mike Kanye atangaje ko umugore we mushya atazikoza imyambaro mu 2024
Ye yateye imitoma umugore we Bianca, ashinjwa kumugira igikoresho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages