Yemba Voice ni itsinda ry’abaririmbyi ryatangiye mu 2016. Ryatangijwe n’abasore bigaga mu Ishuri ry’Umuziki ku Nyundo, rigizwe na Bill Ruzima, Mugabutsinze Moise na Rusanganwa Norbert.
Ryatangiye ubwo itsinda rya Sauti Sol ryazaga kumurika album “Live And In Africa” mu Rwanda, bahabwa amahirwe yo gusubiramo indirimbo yitwa ‘Shake Yo Bam Bam’.
Aba basore baherutse gusoza amasomo yabo mu muziki, bari bamaze gutera intambwe igaragara bitewe n’ubuhanga mu kugorora ijwi n’indirimbo zitandukanye bakoze zigakundwa nka ‘African Woman’, ‘Turakundana’ n’izindi.
Amakuru IGIHE yahawe n’umwe mu nshuti za hafi z’aba basore, ni uko iri tsinda ryamaze gucikamo ibice aho ko Bill Ruzima yatangiye kwikorana ku giti cye ndetse indirimbo ye ya mbere izasohoka muri iki Cyumweru.
Umuntu utashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru yagize ati “Hashize ukwezi n’igice basoje amasomo. Kuva basoza amasomo yabo ya muzika ngo bumvikanye ko nyuma y’ishuri batazakomeza gukora nk’itsinda.”
Mugabutsinze Moise [Moses] yabwiye IGIHE ko ayo makuru atari yo kuko banafitanye umushinga w’indirimbo yitwa ‘Turikumwe’ bagiye gushyira hanze vuba.
Ati “ Oya ntabwo ari byo! Ejo bundi ahubwo tuzanasohora indirimbo, ntabwo ari uko twatandukanye, ahubwo ni uko hari ibyo tukiri kwegeranya. Hari n’indi mishinga iri muri Kina Music, rero ntabwo Yemba Voice yahagaritse gukora. ”
Ibyo kuba hari indirimbo Bill yakoze ku giti cye, Moses yavuze ari ibisanzwe ko umwe muri bo atangiza umushinga, abandi bakazakomereza ku byo yatangiye.
Ati “ Hari igihe umuntu atangira umushinga bitewe n’uko yiyumvamo indirimbo cyangwa afite producer baziranye. Urugero nka African Woman ni njye wayitangiye ndabahamagara ndababwira nti muze mushyiremo ibitero byanyu. Hari igihe biba ngombwa ko umuntu atangira umushinga.”
Ibyo gutandukana Moses avuga ko n’iyo byaba batatandukana nabi kuko babanye nk’abavandimwe kuruta uko ari nk’itsinda.
Ati “Turamutse dutandukanye turi abavandimwe kuruta ibindi bintu byose, twabitangaza ntabwo umuntu agenda ngo asohore ikintu undi asohore ikindi tutabanje kubitangaza.”
Iri tsinda ryahogoje benshi kubera amajwi meza anyura amatwi ryakunze kugaragara mu bikorwa bitandukanye birimo n’iserukiramuco ryitiriwe amahoro ryabereye i Goma mu mwaka ushize.



















TANGA IGITEKEREZO