Uyu muryango wabigarutseho mu kiganiro IGIHE Sporst Club, cyagarutse ku bihe bigoye wanyuzemo, iby’urukundo n’umurimo w’Imana bakora binyuze muri iri tsinda.

Ubwo bagarukaga ku ndirimbo Yesu Arakora yakunzwe cyane, Chance yavuze ko yasohotse nyuma yo kwibaruka umwana wa kabiri babonye nyuma y’imyaka ine bapfushije imfura yabo.

Aha, ni ho uyu mugore yahishuye ibihe bigoye yanyuzemo kugeza aho yifuzaga uwamwica.

Yagize ati “Nabyaye mu 2015 umwana atagejeje igihe kuko yavukiye amezi arindwi. Nibuka ko twari mu bihe byiza byo gusenga. Ageze amezi atanu n’ibyumweru bibiri, nagiye kugura akantu nzajya ntekeramo amata ye, nsiga asinziriye.”

“Nasubiye mu rugo njya kureba umwana nsanga arasinziriye, nyuma haje abashyitsi bagiye ndavuga nti ese ko umwana yatinze kubyuka? Ngiye kumureba nsanga byarangiye ngira ngo ndi kurota.”

Yakomeje agira ati “Twagiye kwa muganga i Kanombe bambwira ko byarangiye ariko nari meze nk’umusazi, nkumva ntabwo bishoboka, nkavuga nti Imana iramuzura, ndasenga ariko Imana iraceceka. Numvaga umuntu wankorera ikintu cyiza mu buzima ari uwanyica icyo gihe kuko numvaga aho ari afite irungu.”

Uyu mubyeyi yagaragaje ko imyaka ine yategereje undi mwana, byari ibihe bigoye kubera amagambo y’urucantege yabwirwaga n’abantu bamwitaga ingumba, bamubwira ko atazi kurera ndetse ko umwana we yapfuye kubera uburangare bwe.

Icyakora, ashimira umugabo we, Serugo Benjamin wamubaye hafi muri byose akamwumvisha ko ari ubushake bw’Imana, amubera ubuhungiro bityo yagera mu rugo akumva afite amahoro kandi akomeye.

Nyuma y’imyaka ine bategereje undi umwana, kuri ubu uyu muryango ufite abana bane, aho bucura yavutse muri Mutarama 2025.

Ben & Chance ni itsinda rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Bakunzwe mu ndirimbo nyinshi nka Yesu Arakora, Impano y’Ubuzima, Zaburi Yanjye n’izindi nyinshi.

Kuri ubu, iri tsinda riri gutegura igitaramo ryise Easter Jubilee giteganyijwe tariki ya 5 Mata 2026.

Chance yahishuye ko ubwo yapfushaga imfura ye yageze aho yifuza uwamwica
Chance yahishuye ko ubwo yapfushaga imfura ye yageze aho yifuza uwamwica
Chance yashimiye umugabo we wamubaye hafi mu bihe bigoye banyuzemo byo gupfusha imfura
Chance yashimiye umugabo we wamubaye hafi mu bihe bigoye banyuzemo byo gupfusha imfura
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe
IGIHE Sports Club ni kimwe mu biganiro bigezweho muri iki gihe