Abitabiriye ubutumire bwa Alyn Sano bakozwe ku mutima n’ubutumwa bugize zimwe mu ndirimbo ziri kuri iyi album amaze imyaka itatu atunganya.

Wari umwanya wo kubaganiriza kuri iyi album ndetse nabo bamugaragariza uko biyumva nyuma yo gusobanukirwa n’urumuri rw’ubutumwa bwa zimwe mu ndirimbo zigize iyi album izasohoka ku wa 23 Kamena 2023.

Iki igikorwa cyari kiyoboye na Delphine Umuhoza cyabereye kuri l’Espace Kacyiru ku wa 18 Kamena 2023 cyitabiriwe n’abarimo, Alliah Cool, Miss Ingabire Grace, Mighty Popo, David Pro, Pastor P, Ariel Wayz, Aline Gahingayire, Junior Rumaga, Peace Jolis, Mani Martin, Andy Bumuntu, Grolia Mukamabano, Sandrine Isheja, Kalex Kavukire, Shimwayezu Cedric, Michelle Iradukunda, Anita Pendo n’abandi.

Alyn Sano yatangarije imbaga y’abitabiriye ko ubu yabaye mushya, yiyemeje gukora umuziki ufite umwihariko nyuma y’imyaka itanu amaze mu muziki uri mu njyana zitandukanye.

Ati "Nafashe ibirenge byanjye mbivana muri Pop Music mbijyana mubyo niyumvamo kandi bituma mba uwo ndiwe, nitandukaniro ryanjye n’abandi."

"Nashakaga gukora ikintu cyihariye cyagaragaza umuco wacu n’igihugu cyacu nuwo ndiwe niyo mpamvu ku ndirimbo zose hariho umudiho wa Kinyarwanda."

Mu bagize icyo bavuga kuri iyi album barimo umuyobozi w’inteko y’umuco Amb. Robert Masozera washimiye uyu muhanzikazi ndetse amwizeza ubufatanye muri uru rugendo rushya yatangiye.

Ati “Ndagira ngo ngushimire cyane ku byishimo uha abanyarwanda,kuko uri umuhanzi utuma twishima, indirimbo ‘Rumuri’ irashimishije cyane kimwe n’izindi zose.”

“Ni byinshi umuntu yagushimira ariko icya mbere ni impano yawe, uburyo uyisohora ukayishyira hanze n’imbaraga ubishyiramo bituma na Leta igira ishema ry’uru rwego rw’ubuhanzi ndetse rukeneye gushyirwamo ingufu cyane.”

“Ndagushimira ko wowe nk’umukobwa ubasha gukorera muri uru ruganda rutarimo abakobwa benshi kandi ukabikora neza , ugatanga urugero rwiza kuri bo, uhanga umuziki uvoma ku murage wacu.”

Amb. Robert Masozera yashimiye abanyamuziki bose bagikomeje kugaragaza ingufu zabo mu gushyigikira umuziki nyarwanda.

Alpha Entertainment yishimiye ibikorwa bya Alyn Sano yahise imusezeranya kuzamukorera amashusho y’indirimbo ‘Bohoka’ imwe muzigize iyi album.

Hagiye hatangwa umwanya wo gutanga ibitekerezo kuri buri wese witabiriye benshi bahurije ku ijambo rimwe bagira bati “Nasanze ibyo waririmbye arinjye wavugaga.”.

Bumwe mu butumwa bukubiye kuri iyi album

Indirimbo yagarutsweho na benshi ni "Kuki" yatunganyijwe na Kenny Vybz, uyu muhanzikazi yatuye umubyeyi we (Se) witabye Imana akiri muto ku buryo atagize igihe gihagije cyo kubana nawe.

Ni indirimbo Alyn Sano yashatse gukora mu 2019 ariko aza kuyisubika nyuma yo gusanga atari cyo gihe cyayo.

Muri iyi ndirimbo, Alyn Sano aririmba avuga ko nubwo yamusize akiri muto, ubu yakuze avamo umuntu ukomeye umuhesha ishema.

"Ba Mwiza" ni indirimbo yakozwe na Santana Sauce iri mu ndimi eshatu , Icyongereza , Igifaransa ndetse n’ikinyarwanda

Iyi ndirimbo isaba abantu kwakira uko bari batitaye kubo babona kumbuga nkoranyambaga cyangwa kuri za televiziyo.

“Inshuti” yakozwe na Bob Pro igaruka ku nzira umuntu anyuramo zitandukanye ashakisha inshuti y’ukuri.

“Umwihariko” ni indirimbo yakozwe na Sano Panda, niyo ndirimbo yonyine y’urukundo igaragara kuri iyi album.

Iyi ndirimbo Alyn Sano yayikoze mu gihe COVID19 yari iyogoje Isi, nyuma y’uko hari umwe mu bakunzi be wamwandikiye amubwira ko hari ubutumwa akeneye guha umukunzi we ku munsi w’ubukwe bwabo.

Uyu mugabo yamwandikiye amagambo yumva yaba agize indirimbo azatura uwobagiye kubana akaramata, Alyn Sano nawe akora mu nganzo ayakoramo igihangano yise “Umwihariko”.

“Sakwe Sakwe” yakozwe Yeah Man na Meira Pro, ni indirimbo Alyn Sano yanditse nyuma yo kwicara agasanga hari abantu batemerera abandi kuba abo baribo.

“Bohoka” yakozwe na Prince Kiiz ishishikariza abantu gukoresha neza igihe bafite kuko kiba kitazongera kugaruka bagomba kukibamo bakora ibibanyuze umutima.

"Rumuri" yakozwe na Pastor P ikozwe mu muziki gakondo igaruka ku mukobwa ushaka kubera abandi urumuri binyuze mu bikorwa akora.

Pastor P wakoze iyi ndirimbo yatangaje ko ibyo bakoze kuri iyi album ari nko gufata ibase y’uzuyemo amazi yageranyije n’umuziki gakondo bashyiramo umuheha yagereranyije n’izindi njya zitandukanye.

Izindi ndirimbo ziri kuri iyi album zirimo “Lioness” yahuriyemo n'Abasamyi bo ku Nkombo yatunganyijwe na Micheal Makembe, “Mama” yakozwe na The Major, “Positive” yakozwe na Davy Denko afatanyije na Kevin Klein, “Mariya” yakozwe na Prince Kiiz , “Why” yakoranye na Kivumbi yatunganyijwe na Kenny Vybz , “Warakoze” yakozwe Eddie na Action.

Gufasha abahanzi muri studio batunganya indirimbo, nibyo byatumye Alyn Sano atekereza gukora umuziki ku giti cye, indirimbo ya mbere yayisohoye mu 2016.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu 2017, mu 2018 Alyn Sano nibwo yasohoye indirimbo ye ya kabiri ahita afatiraho kugeza n’uyu munsi ari ku rutonde rw’abahanzikazi bakomeye mu Rwanda.

Aline Gahongayire yakozwe ku mutima n'ubutumwa bukubiye kuri album 'Rumuri' ya  Alyn Sano
Aline Gahongayire yakozwe ku mutima n'ubutumwa bukubiye kuri album 'Rumuri' ya Alyn Sano
Abakunda kubyina bishimiye umudiho uri mu ndirimbo 'Positive'
Abakunda kubyina bishimiye umudiho uri mu ndirimbo 'Positive'
Alyn Sano avuga ko iri joro ari irya amateka kuri we
Alyn Sano avuga ko iri joro ari irya amateka kuri we
Alliah Cool  ni umwe mu baje gushyigikira Alyn Sano
Alliah Cool ni umwe mu baje gushyigikira Alyn Sano
Alyn Sano avuga ko kure y’ifuza ko iyi album igera ari mu mitima y’abakunzi b’umuziki we
Alyn Sano avuga ko kure y’ifuza ko iyi album igera ari mu mitima y’abakunzi b’umuziki we
Alyn Sano yaboneyeho umwanya wo kwigisha abana bato indirimbo 'Rumuri'
Alyn Sano yaboneyeho umwanya wo kwigisha abana bato indirimbo 'Rumuri'
Alyn Sano yacaniwe urumuri nk'icyizere ahawe n'abaje kumva bumwe mu butumwa bukubiye kuri iyi album  biyemeza  kumushyigikira
Alyn Sano yacaniwe urumuri nk'icyizere ahawe n'abaje kumva bumwe mu butumwa bukubiye kuri iyi album biyemeza kumushyigikira
Alyn Sano yafashwe n'ikiniga  nyuma yo kumva uburyo ubutumwa bwe yashyize mu ndirimbo 'Kuki' abuhuriyeho n'abantu benshi babuze ababyeyi bakiri bato
Alyn Sano yafashwe n'ikiniga nyuma yo kumva uburyo ubutumwa bwe yashyize mu ndirimbo 'Kuki' abuhuriyeho n'abantu benshi babuze ababyeyi bakiri bato
Alyn Sano yakuye ibirenge bye mu muziki w'i mahanga yiyemeza gukora umuziki ufitanye isano na gakondo y'igihugu cye
Alyn Sano yakuye ibirenge bye mu muziki w'i mahanga yiyemeza gukora umuziki ufitanye isano na gakondo y'igihugu cye
Alyn Sano yanyuzwe n'urukundo yeretswe kuri album ye ya mbere
Alyn Sano yanyuzwe n'urukundo yeretswe kuri album ye ya mbere
Alyn Sano yashimiye abantu bose yatumiye muri iki gikorwa bakaba baje kumushyigikira
Alyn Sano yashimiye abantu bose yatumiye muri iki gikorwa bakaba baje kumushyigikira
Alyn Sano yashimiye Mighty Popo udahwema kumugira inama za buri munsi
Alyn Sano yashimiye Mighty Popo udahwema kumugira inama za buri munsi
Alyn Sano yishimiwe bikomeye
Alyn Sano yishimiwe bikomeye
Amb. Robert Masozera  yashimiye  impano ya Alyn Sano amwemerera kumushyigikira
Amb. Robert Masozera yashimiye impano ya Alyn Sano amwemerera kumushyigikira
Ariel Wayz yashimiye mugenzi we ku cyemezo yafashe cyo gukora umuziki yavomye kuri gakondo nyarwanda
Ariel Wayz yashimiye mugenzi we ku cyemezo yafashe cyo gukora umuziki yavomye kuri gakondo nyarwanda
Etienne umwe mu bagize itsinda rya symphony Band niwe wacurangiye  Alyn Sano
Etienne umwe mu bagize itsinda rya symphony Band niwe wacurangiye Alyn Sano
David Pro  ni umwe mu batunganya umuziki bitabiriye iki gikorwa

Hifashishijwe écouteurs mu kumva zimwe mu ndirimbo zigize iyi album
Hifashishijwe écouteurs mu kumva zimwe mu ndirimbo zigize iyi album
Iyi album ya Alyn Sano yarambitsweho ibiganza n’aba Producer bagera kuri 14
Iyi album ya Alyn Sano yarambitsweho ibiganza n’aba Producer bagera kuri 14
Indirimbo nka 'Bohoka' ni imwe muzazamuye amarangamutima ya benshi
Indirimbo nka 'Bohoka' ni imwe muzazamuye amarangamutima ya benshi
Iyi Album ya mbere ya Alyn Sano izajya ahagaragara ku wa 23 Kamena 2023
Iyi Album ya mbere ya Alyn Sano izajya ahagaragara ku wa 23 Kamena 2023
Junior Rumaga yasabye Alyn Sano gutegura igitaramo kigari cyitabirwa n'abantu benshi
Junior Rumaga yasabye Alyn Sano gutegura igitaramo kigari cyitabirwa n'abantu benshi
Kenny Mirasano na Alyn Sano bishimira uko iki gikorwa cyagenze
Kenny Mirasano na Alyn Sano bishimira uko iki gikorwa cyagenze
Michèle Iradukundayanyuzwe n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Inshuti'
Michèle Iradukundayanyuzwe n'ubutumwa bukubiye mu ndirimbo 'Inshuti'
Malaika Uwamahoro yashimye igitekero cya Alyn Sano cyo gukora umuziki ufite umwihariko
Malaika Uwamahoro yashimye igitekero cya Alyn Sano cyo gukora umuziki ufite umwihariko
Pastor P wakoze kuri zimwe mu ndirimbo zigize iyi album  avuga ko Alyn Sano yamwegereye amubwira ko ashaka gukora umuziki ufite itandukaniro
Pastor P wakoze kuri zimwe mu ndirimbo zigize iyi album avuga ko Alyn Sano yamwegereye amubwira ko ashaka gukora umuziki ufite itandukaniro
Peace Jolis ni umwe mu baje gushyigikira Alyn Sano
Peace Jolis ni umwe mu baje gushyigikira Alyn Sano
Sandrine Isheja  yasabye Alyn Sano gukomera ku ntego yiyemeje
Sandrine Isheja yasabye Alyn Sano gukomera ku ntego yiyemeje
Tonzi  na Alpha Entertainment bemereye Alyn Sano kumukorera amashusho y'indirimbo 'Urumuri'
Tonzi na Alpha Entertainment bemereye Alyn Sano kumukorera amashusho y'indirimbo 'Urumuri'

Amafoto : Shenge Lab Photos