Prosper Nkomezi yagarutse ku rugendo rwe rwo gufata icyemezo cyo kumaramaza mu gakiza mu kiganiro Kulture Talk aherutse kugirana na IGIHE.
Aha akaba yanaboneyeho umwanya wo guhishura ko yatangiye kuririmba yujuje imyaka 18, nyuma y’igihe kinini yamaze atekereza kuzibera umukinnyi wa ruhago cyane ko ahamya ko yari anayizi.
Ati “Navutse nsanga papa ari pasiteri adutoza gusenga, ariko mu bintu nangaga cyane ni igihe habaga habereye amateraniro mu rugo, nakoraga ibishoboka byose nkagenda nkagaruka birangiye.”
Prosper Nkomezi iyo yabaga akwepye amateraniro yakundaga kujya kwiyumvira ikinamico Urunana cyangwa akajya kwiyumvira imiziki ari naho yakundiye indirimbo nka ‘Baramujyanye’ ya Dr Claude na ‘Baza’ ya Tom Close na Big Fizzo.
Nubwo yari umwana wikundiraga umuziki akabivanga no guconga ruhago, Prosper Nkomezi yemeza ko nta na rimwe yigeze agira inzozi zo kuzaba umuhanzi.
Ati “Nta narimwe nigeze numva ko nazigera ndirimba rwose nubwo nakundaga umuziki, urumva ko nakundaga izo ndirimbo ariko ntabwo nari narigeze ngira inzozi zo kuzaba umuhanzi.”
Ku rundi ruhande Prosper Nkomezi yari umwana ukunda guconga ruhago ibyanatumye yiha akazina ka Iniesta, umukinnyi rurangiranwa wa FC Barcelona.
Icyakora ubwo yari arangije amashuri yisumbuye, Prosper Nkomezi ahamya ko aribwo yatangiye guhinduka akunda gucuranga Piano, ku bw’amahirwe kuko yari afite abantu bo mu muryango we baririmbaga, biramworohera.
Ati “Ngeze mu 2014 ndangije amashuri yisumbuye nibwo numvise umuhamagaro, nkunda gucuranga Piano, umunsi umwe data wacu yumvise ndirimba arabyishimira […] ni we wanjyanye mu rusengero ntangira kuririmba bityo ubuzima bwanjye buba umuziki.”
Prosper Nkomezi kuva icyo gihe yatangiye kwihebera umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, atangira no kwiga gusenga gutyo.
Ati “Kuva icyo gihe natangiye kujya muri Korali, ariko ntarumva ko nzaba umuhanzi, nakoraga indirimbo nkazibigisha gusa, mu 2017 nibwo nakoze indirimbo yanjye ya mbere, ngira amahirwe iramenyekana mpita ninjira mu muziki gutyo.”
Kuri ubu Prosper Nkomezi ari mu myiteguro y’igitaramo cye giteganyijwe ku wa 12 Gicurasi 2024 muri Camp Kigali aho azaba amurikira album ebyiri amaze igihe atunganya.
Ni igitaramo agiye gukora nyuma y’imyaka itanu cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk’iki mu 2019 ubwo yamurika album yise ‘Sinzahwema’.
‘Nzakingura’ ni album ya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 icyakora ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n’ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.
‘Nyigisha’ ni album nshya ya Prosper Nkomezi amaze iminsi akoraho iriho indirimbo nka ‘Nyigisha’ yitiriye yanamaze kujya hanze.
Iyi album nshya ya Prosper Nkomezi kandi iriho indirimbo zasohotse nka ‘Usiogope’ na ‘Sinzamuvaho’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!