Uyu mugabo utatangajwe amazina, yafashwe ku Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, nyuma y’uko inzego z’umutekano zimenyeshejwe ko hari umuntu winjiye mu rugo rwa Kardashian.
Amakuru yatanzwe n’inzego z’umutekano avuga ko uyu mugabo akekwaho kwinjira muri uru rugo atabyemerewe, agakuramo ibintu bitandukanye ndetse akaniba imwe mu modoka za Kardashian.
Umukozi mu rwego rw’umutekano rwo mu gace ka Los Angeles, Tracy Koerner, yabwiye Los Angeles Times ko inzego z’umutekano zahamagawe mbere gato ya Saa Kumi z’umugoroba, ku rugo ruherereye mu gace ka Long Valley Road muri Hidden Hills.
Koerner yavuze ko umugabo yabonywe arimo gushyira ibintu bitandukanye mu modoka yari iri mu gipangu, ari na byo byatumye inzego z’umutekano zihagoboka.
Hidden Hills ni agace gafite umutekano ukomeye, aho kwinjira no gusohoka bigenzurwa.
Kugeza ubu ntabwo biramenyekana niba Kim Kardashian yari muri urwo rugo ubwo uyu mugabo yarwinjiragamo, ndetse nta n’ibisobanuro birambuye byatanzwe ku bindi bintu yaba yaragerageje kwiba uretse imodoka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!