Uyu muhanzi akaba n’umuyobozi wa Mpaka Entertainment Group ari kubarizwa ku mugabane wa Asia mu gihugu cya Arabia Saudite yageze ku wa 8 Gashyantare Ukuboza 2023.
Ykee Benda akigera Arabia Saudite yahise yandika kuri twitter avuga ko ashaka guhura na Cristiano.
Nyuma yo kubona ko atamusuhuje yongeye gutakamba avuga ko akeneye guhura n’uyu mukinnyi umaze gutsinda ibitego 500 muri shampiyona zitandukanye yakinnye.
“Yanditse agira ati, muraho neza Cristiano, iyi ni inshuro ya kabiri ngerageje kureba uko nahuza nawe, umbabariye wareka tugasangira ibyo kurya bya saa sita cyangwa nijoro, ndaba ndi i Riyadh ejo nimugoroba ndagutegereje munyabigwi.”
Ubu butumwa bwatunguye benshi bibaza icyabaye kuri uyu muhanzi kuburyo yiha urwamenyo agasaba ibyo bafata nk’ibidashoboka ku karubanda.
Mu bagize icyo bavuga kuri ubu butumwa bibaje ukuntu Cristiano araba ameze igihe araba ari gusoma ubu butumwa bwa Ykee Benda.
Uwitwa Brian yagize ati “Bwira abaterankunga bawe bagushakire uko uhura n’abafite umumaro.”
Andy we yanditse agira ati “Muvandimwe nubona cristiano akoze (like) kuri ubu butumwa uraba ubaye umuhanzi w’ibihe byose.”
Culton Scovia Nakamya we yanditse agira ati “Niyo mpamvu ituma ibyamamare mpuzamahanga bitubaha abahanzi bacu, ubwo se iyo niyo foto nziza waba ufite mu mubitabo byawe ?.”
Hari uwakoresheje ifoto y’umuntu wishwe n’inzara amugereranya na Ykee Benda wanze kurya ngo ategereje ko asangira na Cristiano.
Ahmed Lubyaayi we yasabye uyu muhanzi kumusuhuriza Cristiano nagira amahirwe bagahura , ndetse akamuzanira na nimero ye .
Hello @Cristiano This is the second time am trying to reach out bro…..kindly let’s have lunch or dinner . I will be in Rihad tmw afternoon. Waiting on you Legend 🤝 pic.twitter.com/RrwhMxjjWG
— YKEE BENDA (@YkeeBenda) February 9, 2023



Ibitekerezo 0