Yatangiye kuririmba mu mwaka wa 2009, yahereye ku ndirimbo yamenyekanye cyane yitwa ‘Hip Hop Game’ yinjira atyo mu muziki ndetse n’ubu aracyabirimo.

Uyu mukobwa wavukiye i Rubavu kuwa 19 Nzeri 1993 mu mu Mujyi wahoze witwa Gisenyi, ni imfura mu muryango w’abana batatu, akurikirwa na musaza we hagaheruka umukobwa.

Uyu mukobwa w’urubavu ruto, yabwiye IGIHE ko azashyira hanze ukuri na bimwe bitamenyekanye mu rugendo rw’umuziki guhera akibyinjiramo aba iwabo i Rubavu kugeza atangiye kuririmba ubwo yafashwaga n’inzu ya Top5Sai mu Karere ka Musanze.

Filime mbarankuru iri gukorwa kuri Young Grace, yakozwe n’itsinda ry’Abaholandi bamumenye biciye kuri internet bifuza kwerekana urugendo rwe nk’umukobwa w’Umunyarwanda wahisemo kuririmba mu njyana ya Hip Hop ndetse akamenyekana.

Yagize ati “Iriya filime mbarankuru iri gukorwa n’abantu bo mu Buholandi, iravuga ku rugendo rwanjye rwa muzika nk’umukobwa wateye imbere mu njyana ya Hip Hop.”

Yongeyeho ko muri iyi filime hari ibyo azahishurira abakunda muzika ye n’abamumenye mu myaka yashize mu buryo butandukanye. Ati “Ikubiyemo urugendo rwa Young Grace nk’umuhanzi w’umuraperikazi witeje imbere, hazaba harimo ibintu byinshi mwamenye n’ibindi mutamenye tuzabasha kubibahishurira.”

Young Grace kandi amaze igihe ashyira imbaraga cyane mu bucuruzi bw’a makariso n’amasutiya airiho ibirango by’amazina ye ndetse akurikije inyungu amaze kubona mu gihe kirenga umwaka amaze abikora, bimuha icyizere ko bizakomera bikaba byamutunga.

Young Grace asigaye yambara amakariso yanditseho amazina ye
Young Grace asigaye yambara amakariso yanditseho amazina ye

Ati “Maze kunguka amafaranga menshi cyane, abahungu nibo banyereka urukundo cyane. Bagiye banyereka urukundo cyane, mbere mu mwaka ushize twari dufite ibara ry’umweru gusa ariko ubu dufite n’umukara ariko abahungu nibo babigura cyane, biragenda neza…”

Young Grace ari mu bahanzi icumi bahatanira Primus Guma Guma uyu mwaka, ni inshuro ya kane yitabiriye iri rushanwa. Ni we mukobwa rukumbi umaze kujyamo inshuro nyinshi kurusha abandi mu gihugu.

Young Grace, umukobwa umaze kwitabira Primus Guma Guma inshuro nyinshi kurusha abandi
Young Grace, umukobwa umaze kwitabira Primus Guma Guma inshuro nyinshi kurusha abandi

Uko Young Grace yitwaye mu gitaramo giheruka kubera i Musanze