00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Young Grace atwite inda y’imvutsi

Yanditswe na Muvunyi Arsène
Kuya 8 March 2019 saa 07:36
Yasuwe :

Umuhanzi Young Grace yahishuye ko ari mu byishimo by’uko ari kwitegura kubyara umwana we w’imfura.

Young Grace ni umuhanzikazi wubashywe mu bakora injyana ya Hip Hop mu Rwanda. Amaze igihe kinini atagaragara mu ruhame no mu bikorwa bya muzika.

Abinyujije kuri Instagram yahishuye ko ari kwitegura kwibaruka umwana we w’imfura. Yashyizeho amashusho agaragaza umwana wisimbiza mu nda n’amagambo agaragaza ibyishimo.

Yagize ati “ Ndi kunyura mu bihe bidasanzwe buri mugore wese abategereje mu buzima bwe. Oh! Ubu inda yanjye irizihiwe nk’umutima wanjye.”

Young Grace ntiyavuze se w’umwana ariko asanzwe akundana n’umusore witwa Rwabuhihi Hubert [Piqué] ukina mu ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Heroes yo mu Cyiciro cya Kabiri.

Tariki 19 Nzeri 2018 mu birori yizihirijemo isabukuru y’imyaka 25 y’amavuko, uyu musore yambitse impeta y’urukundo Young Grace bemeranywa kuzabana.

Mu minsi ishize umwe mu bakunzi yamubajije igihe azakorera ubukwe avuga ko ari vuba.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages