Umwe mu bakobwa baririmba mu njyana ya Hip Hop mu Rwanda, Young Grace, yasinye amasezerano yo gukorera muri label ya Incredible ya producer Bernard Bagenzi.
Bagenzi Bernard yari aherutse gusinyisha undi mukobwa witwa Ciney na Danny Nanone bose bakora injyana ya Hip Hop.
Mu kiganiro na Young Grace yabanje kwemera ko yasinye koko, ndetse avuga ko yagiye muri Incredible kuko yabonaga gahunda bafite zihura n’ibyo yateganyaga.
Yagize ati “Nibyo namaze gusinya muri Incredible. Nagiyemo kuko banyeretse imishinga bafite nsanga byangirira akamaro mbese duhuza.”
Ku ruhande rwa Bernard Bagenzi nyiri Incredible, avuga ko bafashe Young Grace nyuma yo kumara igihe kinini bamwigaho bagasanga hari ibyo afite bakeneye.
Yagize ati “Kuva kera nabonaga Young Grace ari umuhanzi ufite imbaraga kandi akunda akazi ke.”
Young Grace yashyize hanze indirimbo ya mbere yakoreye muri Incredible. Yayise ‘Sweety Poupou’.
Kugeza ubu, Incredible irabarizwamo Danny Nanone, Young Grace, Ciney n’undi muhanzi witwa Aime. Bagenzi yabwiye IGIHE ko hari undi muhanzi bifuza kugirana amasezerano mu minsi mike.
UMVA INDIRIMBO NSHYA YA YOUNG GRACE
Mu Rwanda bikomeje kugaragara ko ibyitwa label biri kugenda bitera imbere ndetse abakoreramo bagenda babona inyungu ugereranyije n’abakora ku giti cyabo.
Urugero ni nko mu irushanwa rya PGGSS4 aho abahanzi baje mu myanya 5 ya mbere bose babarizwa muri mwene izi nzu zihuriza hamwe abahanzi zikabakurikirana.



















TANGA IGITEKEREZO