00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

PGGSS4: Kugaragaza kenshi ko ari igihangange muri muzika ntibibujije Young Grace gusezererwa

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 12 July 2014 saa 05:33
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirekire yivuga ibigwi ashaka kugaragaza ko ari umwe mu bakobwa bafite ubunararibonye mu muziki aho yiyitaga ‘Umukecuru’ mu mvugo ya gihanzi yerekana ko ari umuraperi ushoboye kurusha abandi ndetse ko ashaje mu bijyanye n’ubuhanzi, birangiye asezerewe mu irushanwa.
Nubwo uyu mukobwa yageze mu irushanwa agahita yerekana ko yagiyemo abakwiye yiyibagije ko yinjiye mu kibuga asimbuye Knowless, mu bitaramo byose byabaye guhera i Rusizi kugera i Rubavu ari naho akanama nkemurampaka (…)

Nyuma y’igihe kirekire yivuga ibigwi ashaka kugaragaza ko ari umwe mu bakobwa bafite ubunararibonye mu muziki aho yiyitaga ‘Umukecuru’ mu mvugo ya gihanzi yerekana ko ari umuraperi ushoboye kurusha abandi ndetse ko ashaje mu bijyanye n’ubuhanzi, birangiye asezerewe mu irushanwa.

Nubwo uyu mukobwa yageze mu irushanwa agahita yerekana ko yagiyemo abakwiye yiyibagije ko yinjiye mu kibuga asimbuye Knowless, mu bitaramo byose byabaye guhera i Rusizi kugera i Rubavu ari naho akanama nkemurampaka kafatiye icyemezo cyo kumusezerera, Young Grace nta kintu kidasanzwe yakoze ngo yerekane ko ari umukobwa ushoboye kuburyo yanatwara igikombe.

Umubare w’abafana bari inyuma y’uyu mukobwa kuva irushanwa ryatangira ntibamwerera gutwara igikombe ndetse no kugera mu cyiciro cya nyuma nk’uko byamugendekeye mu mwaka wa 2012 byabaye ingorabahizi dore ko yasezerewe rugikubita.

Imbere y’ababyeyi be, abo bavukana n’abaturanyi be, Young Grace yaberetse ko umuhanzi bari bashyigikiye atari akwiye gukomeza uru rugendo nubwo bamufanaga mu buryo butangaje bafite ibyapa byanditseho amagambo agaragaza ko umukobwa wabo agomba gutwara igikombe nyamara bigizaga nkana dore ko abahanzi batatu bakomeje barusha mu buryo bukomeye Young Grace, haba mu gikundiro, kuririmba live, igihe bamaze mu muziki n’uburyo bitwara imbere y’abafana.

Imbere y’ababyeyi be bari bamushyigikiye ku buryo bukomeye na we akabatera akanyabugabo ababwira ko ari umukecuru mu muziki akwiye ibihembo kurusha abana bato yari ahanganye nabo nk’uko imvugo ye ibisobanura, siko byagenze kuko we ubwe yivuguruje ndetse yereka abamufanaga ko agifite urugendo rurerure mu muziki kugira ngo mu myaka itaha naramuka abonye amahirwe yo kugarukamo azazemo abikwiriye kandi abishoboye.

Igikundiro cye kiri hasi n’indirimbo ze zizwi na bake

Young Grace umaze kumurika album ebyiri, ibihangano bye bizwi n’abantu bake dore ko n’umubare w’abamukunda cyangwa abamufana na wo bimaze kugaragara ko ari muke cyane. Uretse i Musanze na Rubavu aho uyu mukobwa yari afite itsinda ry’abafana bamushyigikiraga batumwe n’ababyeyi b’uyu mukobwa dore ko ari naho bamushyigikiye mu buryo bujya gutandukana cyane n’uko yakiriwe ahandi, Young Grace nta bafana bashamaje afite nyamara amaze kwitabira iri rushanwa inshuro ebyiri.

Uretse kuba akunzwe n’abafana bake, ibihangano bya Young Grace bizwi ku kigero cyo hasi umugereranyije n’abandi bahanzi 9 yari ahanganye nabo muri iri rushanwa. Amazina y’indirimbo ze nayo ni abantu bake bayazi. Ni abantu bake kandi wasanga bakubwira ko bakunda Young Grace kubera ko azi kuririmba neza, atanga ubutumwa cyangwa ari umuraperikazi mwiza nk’uko wasangaga abandi bahanzi bagenzi be bashyigikiwe.

Nubwo Young Grace yari yakoze iyo bwabaga ngo yemeze abafana n’akanama nkemurampaka, ubwitabire no kwigaragaza kw’abitwa ko ari abafana be kwagerwaga ku mashyi. Yari yagerageje gutegura neza urubyiniro, ababyinnyi abambika neza ndetse na we aza agaragara nk’umuntu mushya ariko nta bafana uyu mukobwa yari afite.

Utabariyemo abafanaga Young Grace babibwiwe cyangwa bazanwe n’umuryango we, abagaragaje ibyishimo bari bafitiye uyu mukobwa babarirwaga ku ntoki dore ko yanabasaga kuzamura amaboko ngo baririmbana na we amaboko bakayagumisha mu mifuka.

Yinjiye mu irushanwa asimbuye Knowless wivanye mu irushanwa ku bushake. Ni ku nshuro ya kabiri uyu mukobwa yinjiye muri PGGSS gusa urebye uko yitwaye haba mu miririmbire, abafana afite n’uburyo ashimisha ababa bitabiriye ibitaramo , uyu mukobwa na we nta mahirwe ahabwa yo kuba yaboneka mu bahanzi batatu bakoze cyane kurusha abandi muri uyu mwaka.

Uretse kuba yarinjiye mu irushanwa ku bw’amahirwe dore ko yasimbuye Knowless, iyo hakurikizwa ibyasabwaga ngo umuhanzi ajye mu 10 bakunzwe kandi bazi kuririmba nk’uko iri rushanwa ribigena, Young Grace ntaba ahembwa miliyoni ya buri kwezi. Imiririmbire y’uyu mukobwa akwiye kuyizamura ikagera ku rundi rwego kuko hakiri byinshi byo gukosora ndetse n’ibihangano bye akabimenyekanisha kurushaho.

Uretse ko hakurikijwe ibyiciro Young Grace akaza mu cy’abakobwa nabwo asimbuye Knowless, iyo hakoreshwa uburyo bwo kureba igikundiro n’ubwamamare bwa buri muhanzi bashakisha 10 bagombaga gukomeza mu irushanwa, uyu mukobwa ntiyari kubonekamo dore ko mu Rwanda abahanzi bakunzwe banazi kuririmba live ni benshi cyane.

Young Grace yagabanyije amashagaga

Mu mwaka wa 2012 nibwo Young Grace yinjiye bwa mbere muri PGGSS2 ndetse akaba yarakoze iyo bwabaga yigaragaza neza ava mu irushanwa ageze mu cyiciro cya nyuma aho yari ahanganye n’abahanzi bakomeye mu Rwanda nka King James, Jay Polly na Knowless.

Muri uwo mwaka, Young Grace yavuyemo bigoranye cyane dore ko yigaragazaga neza haba mu buryo bwo gutorwa binyuze ku butumwa bugufi, mu kuririmba live no guhanga udushya mu bitaramo byaberaga hirya no hino mu gihugu aba bahanzi biyereka abafana babo.

Mu bitaramo byo kuririmba Live byabaye muri PGGSS2, Young Grace yatunguye benshi ubwo abakomeye kumurusha barimo Riderman, Urban Boyz, Bull Dogg, Dream Boyz n’abandi, basezerewe kubera imiririmbire ya Live no gutorwa kwabo byari hasi kurusha uyu mukobwa.

Muri iki gitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Kigali kuwa Gatandatu tariki ya 21 Kamena, Young Grace yari yongeye kugaragaza ko kuba yaragarutse muri iri rushanwa hari byinshi amaze kwiyungura, haba mu gutegura urubyiniro, kwambara, kuririmba no kwigirira icyizere imbere y’abafana.

Mu byasabwaga kugira ngo umuhanzi abone amanota amuhesha gukomeza mu cyiciro cya nyuma harimo : Kugira abafana benshi , uko aririmba, uko agaragara ku rubyiniro(stage appearance) n’ikinyabupfura. Muri ibi byose, Young Grace yabonye amanota make cyane ari nayo yamusezereye mu irushanwa.

Ugereranyije n’uko yitwaye mu bitaramo bya PGGSS ubwo yayitabiraga bwa mbere mu mwaka wa 2012, Young Grace yagabanyije uburyo bwo kwiyamamaza no kwereka Abanyarwanda ko ari umuhanzi ukomeye ndetse ushyigikiwe cyane. Ntibyari ukuri kuko ibyapa byamwamamazaga n’uburyo yagiye azamuka mu irushanwa byaje kugaragazwa n’akanama nkemurampaka kamufatiye umwanzuro wo kumusezerera atageze mu cyiciro cya nyuma . Ni nako byagenze i Rubavu ubwo yavanwagamo ku bw’ingufu, ubuhanga n’igikundiro gike yagaragaje.

Muri 2012, Young Grace yari yarishyizemo ko agomba gutwara iki gikombe gusa King James yamweretse ko amurusha umuziki kandi we agifite byinshi byo gukora kugira ngo azatware igikombe cyangwa abe yagera ku rwego King James agezeho.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages