Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yemereye IGIHE ko bataye muri yombi Yugi Umukaraza, mu gihe iperereza rikomeje ku byaha acyekwaho. Yugi Umukaraza afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kimironko.
Yugi Umukaraza akurikiranyweho gusambanya Shaddyboo ku gahato cyane ko uyu mugore avuga ko yamufatiranye mu ntege nke yasinze.
Shaddyboo yasobanuriye IGIHE ko Yugi Umukaraza yamusambanyije ku gahato amusanze iwe mu ijoro ryo ku wa 21 Kamena 2026.
Shaddy Boo yavuze ko uyu musore bahoze ari inshuti, kandi ko ku mugoroba wo ku wa 21 Kamena 2026 yagiye kumusura iwe yitwaje amacupa abiri y’inzoga, barazisangira.
Nyuma yo gusabana no kunywa inzoga, Shaddyboo yavuze ko uyu musore yamufatiranye yasinze, akabyuka asanga baryamanye kandi yambaye ubusa.
Ati “Yugi yaje mu rugo turasangira, ariko sinzi ibyo yampaye kuko nisanze mbyutse nambaye ubusa, aryamye iruhande rwanjye. Numva ko yansambanyije. Ibaze ko nari mu kwezi k’umugore. Byambabaje, ndanabimubwira. Agira ubwoba ahita asohoka iwanjye, ariko namubwiye ko nta ho ahungira kuko turi mu Rwanda rugira ubutabera.”
Shaddy Boo yavuze ko yababajwe no kwisanga yaryamanye n’uyu musore, kuko ngo atari ibintu bari bumvikanyeho, ahubwo ko yamufatiranye mu ntege nke ze igihe yari yasinze.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!