Ibi byabereye mu murwa mukuru w’u Bufaransa, i Paris, aho uyu musore w’imyaka 23 yakoreye igitaramo imbere y’Abafaransa n’Abanyarwanda, batuye muri uyu mujyi barimo Akiwacu Colombe wabaye Nyampinga w’u Rwanda 2014, Nirere Shanel, Ben Kayiranga n’abandi.
Mbere yo kumushyikiriza iki gihembo, umuyobozi wa Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, Cecile Magie, yavuze ko mu mwaka wa 2018 bishimiye ko iki gihembo gihabwa umuhanzi ukiri muto nka Buravan, bikaba bishimangira intego yabo yo kuvumbura impano nshya.
Mu ijambo rye rigufi Buravan yavuze ko yishimiye kwakira iki gihembo cyamugize umuhanzi mpuzamahanga. Ati “Ndasubira mu Rwanda nabaye umuhanzi mpuzamahanga.”
Nyuma yo kwakira iki gihembo Buravan hamwe n’itsinda ry’abacuranzi bo mu Rwanda batangiye gutaramira abari aho.
Yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo “Oya”, “Bindimo”, “Si Belle”, “Malaika”, “Feel It” itarasohoka n’izindi zitandukanye kandi abari aho bagaragaje ko bazizi kuko bamufashaga kuririmba.
Uyu musore yanyuzagamo akaganiriza abafana be. Hari aho yavuze ko yatangajwe n’ubwiza bw’abakobwa b’i Paris, maze bahita bamusubiza ko ari abanyarwandakazi.
Yvan Buravan yegukanye iki gihembo tariki 8 Ugushyingo 2018, nyuma yo kwemezwa n’akanama nkempurampaka ko ari we ufite impano ihebuje mu bahanzi barenga 1000 bari baratanze ibihangano byabo mu irushanwa.
Uwegukanye igihembo cya Prix Découvertes RFI ahembwa ibihumbi $10 akanafashwa gukora ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika bivuga ururimi rw’Igifaransa.
Ibi bitaramo Buravan yabikoze mu bihugu 12. Tariki 20 Gashyantare yahereye muri Mali, asoreza mu mujyi wa Luanda muri Angola tariki 23 Werurwe 2019.



















TANGA IGITEKEREZO