Buravan yahagurutse ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe agana ku Mugabane w’u Burayi kuri uyu wa Mbere.
Uyu muhanzi uri mu bagezweho mu bakunzi b’umuziki wiganjemo ugusha ku butumwa bw’urukundo yitabiriye igitaramo giteganyijwe kuba ku wa 14 Gashyantare 2020.
Yvan Buravan yabwiye IGIHE ko afite igitaramo kimwe kizabera muri Suède n’ibindi bikorwa bya muzika azakorera i Burayi.
Yvan Buravan w’imyaka 23 umaze kubaka ibigwi mu Rwanda nk’umuririmbyi ufite ubuhanga by’umwihariko ijwi rye rigakundwa na benshi, yihariye amateka yo kuba ariwe Munyarwanda wegukanye igihembo cya Prix découvertes RFI 2018. Iki gihembo cyamuhesheje amahirwe yo kuzenguruka no gutaramira mu bihugu bya Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa.
Muri uwo mwaka kandi nibwoyamuritse album ye ya mbere yise “The Love Lab” mu gitaramo cyizihiye benshi mu bacyitabiriye.
Buravan ufite ijwi ryihariye ryumvikanamo ubuhanga mu miririmbire n’imyandikire y’amagambo aryohera benshi mu bakunda injyana ya Rnb yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Majunda’, ‘Injyana’ ft Umutare Gaby, ‘Urwo ngukunda’ ft Uncle Austin, ‘Bindimo’, ’Garagaza’, ‘Malaika’, ‘Oya’, ‘Just a Dance’ n’izindi.
Buravan yakuze aririmba muri korali yo mu rusengero yasengeragamo akiri muto. Mu mwaka wa 2009 yitabiriye irushanwa rya Rwandatel ryo kuririmba, yabonetse mu banyempano 70 ba mbere mu Rwanda ahatana na bo ku rwego rw’igihugu birangira aje ku mwanya wa gatatu.


















TANGA IGITEKEREZO