Uyu musore ni umwe mu bahanzi batumiwe mu nama ya ‘African Music Forum’ igomba kubera i Kinshasa guhera tariki 19 Nzeri 2019 ikarangira tariki 21 Nzeri 2019.
Byitezwe ko iyi nama izigira hamwe uburyo abahanzi bo muri Afurika bahuza imbaraga mu rwego rwo kwiteza imbere no gukemura ibibazo bakunze guhura nabyo bikadindiza iterambere ryabo n’iry’umuziki.
Iyi nama kandi byitezwe ko izanaberamo ibitaramo bibiri bikomeye bizaririmbwamo n’abahanzi b’ibyamamare bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Abahanzi bategerejwe muri iyi nama ni Fally Ipupa ugomba gutaramira abazitabira iyi nama ku wa Gatanu tariki 20 Nzeri 2019 naho Youssoupha atarame ku wa Gatandatu tariki 21 Nzeri 2019.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi wa New Level ibarizwamo Yvan Buravan, Mukasa Jean Marie yeyemeje ko Buravan yerekeje i Kinshasa kuri uyu wa mbere tariki 16 Nzeri 2019.
Buravan yaherukaga i Kinshasa muri Nyakanga 2019 ubwo yari yitabiriye iserukiramuco rya Red One yahuriyemo n’umuhanzi w’icyamamare Ya Levis.



















TANGA IGITEKEREZO