Uyu musore muri Gicurasi 2019 byavuzwe ko yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe umutekano ku kibuga cy’indege i Bugande zimukurikiranyeho gushaka gutambutsa ibiyobyabwenge.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, ntabwo yigeze ahakana aya makuru ahubwo yasobanuye uko byamugendekeye.
Yvan Muziki yavuze ko ubwo yari avuye muri Uganda yerekeje ku mugabane w’Uburayi yahuye n’umusore umwe (atari azi neza), amusaba ko yamutwaza ivarisi y’imyenda ya murumuna we wari ugiye kwiga.
Uyu muhanzi utari wujuje ibiro yemerewe mu ndege, yahise ayifata arayimutwaza, akigera imbere mu kibuga cy’indege Polisi yasanze cya gikapu yari atwaye cyari kirimo ibiyobyabwenge.
Icyo gihe byabaye ngombwa ko ahita atabwa muri yombi ashyikirizwa ubutabera.
Nyuma yo gukora iperereza hifashishijwe camera zo ku kibuga cy’indege hakaboneka uwamuhaye ivarisi ndetse akanapimwa bagasanga atajya akoresha ibiyobyabwenge, ngo yararekuwe abona gukomeza urugendo rwe mu Bubiligi aho asanzwe atuye. Yamaze ibyumweru bibiri afunzwe.
Yvan Muziki avuga ko ibi byamusigiye isomo, ati” Niba nawe unkurikiye nakugira inama yo kutazajya utwaza abantu utazi imizigo kuko nta wamenya ibiba birimo.”
Nyuma yo kurekurwa, Yvan Muziki yahise yerekeza mu Bubiligi aho asanzwe atuye icyakora kuri ubu ari mu Rwanda mu biruhuko by’iminsi mikuru anatunganya imishinga y’indirimbo zinyuranye afite.
Ku ikubitiro akigera mu Rwanda yasohoye indirimbo “Feelings” yakoranye na Bruce Melodie yanasohokanye n’amashusho yayo.
Uyu musore avuka ku mubyeyi umwe w’Umunyarwandakazi n’undi w’Umurundi, yakuriye i Burundi ari naho umuziki we washinze imizi.
Nkuko nawe abitangaza, Yvan Muziki ngo ari gushaka uko yafatisha muzika y’u Rwanda akinjira mu ruhando rw’abanyamuziki bakomeye.
Uyu musore yavuze ko Nyina avukana na muzehe Sentore, Intore yakanyujijeho ha mbere. Sentore ni umubyeyi wa Masamba Intore ndetse na Sekuru wa Jules Sentore.
Reba ikiganiro kirambuye twagiranye na Yvan Muziki
Reba indirimbo Yvan Muziki yakoranye na Bruce Melodie



















TANGA IGITEKEREZO