Amakuru y’iyi album nshya ya Yvanny Mpano IGIHE yayahamirijwe n’umuyobozi wa 1000 Hills Entertainment, Emmy Bruce ari nawe ushinzwe kureberera inyungu z’uyu muhanzi.
Ati "Indirimbo zigize album ya mbere ya Yvanny Mpano zigeze kuri 70% zikorwa. Ni indirimbo 12 kandi zirimo izo yakoranye n’abahanzi bafite amazina muri Afurika y’i Burasirazuba. Tuzakora igitaramo ku itariki 14 Gashyantare 2025 ku munsi w’abakundanye, album yitwa Igitabo cy’urukundo.”
Emmy Bruce yasobanuye ko bari gutekereza kuzakorera igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi ba Yvanny Mpano muri ’Kigali Exhibition and Cultural Village (KCEV)’ ahazwi nka Camp Kigali.
Yvanny Mpano ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu myaka ishize icyakora aza kumeya inkuru y’uko hatangijwe ishuri riwigisha umuziki aba ashyize ku ruhande ibya muzika ayoboka amasomo.
Nyuma yo gushyira ku ruhande iby’amasomo yize mu ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, Yvanny Mpano yasubukuye iby’umuziki mu buryo bwa kinyamwuga akora indirimbo zirimo Mama lolo, Ndabigukundira, Amateka n’izindi nyinshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!