Chaka Chaka yabaye ikirangirire binyuze mu ndirimbo ze zakunzwe nka "I’m Burning Up", "Thank You Mister DJ", "I Cry for Freedom", "Makoti" n’izindi nyinshi. Ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika, ni umuhanga mu buvanganzo akaba abarizwa mu miryango mpuzamahanga yita ku buzima.
Mu mashusho yashyize hanze, Yvonne Chaka Chaka yavuze ko yiteguye kuza mu Rwanda gufasha umuhanzi mugenzi we mu gitaramo azamurikiramo album ya kane amaze igihe kinini ategura.
Yagize ati “Uyu ni mama Yvonne Chaka Chaka , ndashaka kubamenyesha ko ku itariki ya 27 Nyakanga nzaza gucurangira i Kigali hamwe n’itsinda ryanjye, bizaba ari byiza cyane. Nzaza gushyigikira umuhanzi mugenzi wanjye umaze imyaka 15 aririmba, KNC. Ukore ibishoboka ugure itike yawe hakiri kare…”
Yvonne Chaka Chaka yaherukaga i Kigali muri Gicurasi 2017, icyo gihe yari yitabiriye inama y’ubutegetsi y’umuryango Global Fund mu kwizihiza ubuzima bw’abarenga miliyoni 20 bafashije.
KNC witegura kumurika album ya kane yari aherutse gusohora indirimbo nshya "Heart Desire" iri muri 16 zizasohoka kwa mbere muri iki gitaramo. Album azayimurika kuwa 27 Nyakanga 2018 mu gitaramo gikomeye yatumiyemo Chaka Chaka.
KNC ni umuhanzi, umunyamakuru, umwe mu bamamaza cyane, umukinnyi wa filime n’ikinamico, ayobora ibitaramo, yandika filime n’ibindi. Iyo myuga y’uruhurirane akora ayikesha impano yavukanye igashyigikirwa n’ubumenyi yavomye mu ishuri.
Incamake kuri Yvonne Chaka Chaka
Yvonne Chaka Chaka usanzwe ari ambasaderi wa MDGS(Intego z’iterambere ry’ikinyagihumbi) yatangiye kuririmba afite imyaka 19 y’amavuko. Impano ye yavumbuwe ndetse ishyirwa ahagaragara na Phil Hollis wakoraga mu nzu itunganya umuziki Dephon Records mu Mujyi wa Johannesburg.
Album ya mbere yitwa “I’m in love with DJ” yari ibumbiyeho indirimbo zatumye aba ikirangirire ku Isi nka I’m burning Up, I Cry For Freedom, Motherland ndetse na Umqombothi.
"Umqombothi" yakoreshejwe mu mashusho ya filime Hotel Rwanda[ivuga mu buryo bugoramye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi]. Iyi album yamufashije kuba ikimenyabose muri Afurika y’Epfo ndetse bidatinze yamamara muri Afurika no ku yindi migabane.

Chaka Chaka afite impamyabumenyi za kaminuza ebyiri mu ishami rya Adult Education n’indi y’ibijyanye na Local government, Management and Administration, izi yazivanye muri University of South Africa.
Uyu mugore wavutse mu 1965 afite indi mpamyabumenyi mu bijyanye no kuvuga no gukina amakinamico muri Trinity College iri London, iyi mpamyabumenyi yayihawe mu 1997.
Yvonne Chaka Chaka yashakanye na Mandlele Mhinga mu 1989, bafitanye abana bane b’abahungu Ningi Mhinga, Mandla Mhinga, Mfuma Mhinga na Themba Mhinga. Uyu muhanzi afite inzu ye bwite itunganya umuziki ikanateza imbere impano z’abahanzi bakiri bato, ni umwe mu barimu bigishije igihe kinini ubuvanganzo muri Kaminuza ya Johannesburg.

Heart Desire, imwe mu ndirimbo zigize album nshya ya KNC

Ibitekerezo 0