00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zabyaye amahari hagati ya Zuchu na Diamond wongeye gucudika na Zari

Yanditswe na Daniel Havugarurema
Kuya 23 February 2024 saa 10:27
Yasuwe :

Zuchu yatangaje ko yatandukanye na Diamond Platnumz, nyuma y’amasaha make, uyu mugabo azuye umubano we na Zari Hassan wahoze ari umugore we.

Abinyujije kuri Instagram, uyu muhanzikazi uri mu bagezweho muri Afurika, yahishuye ko kuva ku wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024, atagikundana na Diamond Platnumz.

Yavuze ko ari icyifuzo yari amaranye iminsi, kuko we n’uyu mugabo babuze kubahana, kandi aricyo urukundo rwagakwiye gushingiraho.

Zuchu avuga ko amaze igihe yize guhakana ibitamushimisha.

Ati “Muraho muryango, nari mfite gutambutsa ubu butumwa, kugira ngo ngire amahoro, kuva uyu munsi njyewe na Nasibu ntabwo tukiri kumwe.”

Zuchu yavuze ko nubwo yatandukanye na Diamond, bazakomeza gukorana mu bijyanye n’umuziki kuko asanzwe abarizwa muri WCB iyoborwa nawe.

Yifurije Diamond Platnumz, ibyishimo we n’umuryango we, atangaza ko agiye gutangira paji nshya y’ubuzima irimo amahoro, umunezero n’ubwigenge kandi ko bitari byoroshye gutandukana n’umuntu akunda.

Zuchu atandukanye na Platnumz, nyuma y’amasaha make uyu mugabo na Zari batambukije amashusho abagaragaza bishimanye cyane, akaboko ku kandi basa n’abafite aho basohokeye.

Aya mashusho yavugishije benshi cyane, bibaza niba aba bombi barasubiranye, nyuma y’igihe batandukanye bamaze kubyara abana babiri barimo Queen Tiffah na Nillan.

Zuchu yatangaje ko yatandukanye burundu na Diamond Platnumz
Muri aya mashusho, Zari Hassan na Diamond Platnumz baba bafatanye agatoki ku kandi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages