Ni ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival bitazangirira i Musanze ku wa 23 Nzeri 2023, bikomereze i Huye ku wa 30 Nzeri, ku wa 7 Ukwakira 2023 bizabera i Ngoma, ku wa 14 Ukwakira 2023 bijye i Rubavu, bisozwe n’igitaramo kigari kizaba ku wa 25 Ugushyingo 2023 i Kigali muri BK Arena.

Abahanzi bitabajwe muri ibi bitaramo barimo Bruce Melodie, Riderman, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco.

Kuri bamwe byari inzozi gukora ibitaramo nk’ibi bizenguruka igihugu

Alyn Sano ugiye gutarama bwa mbere muri ibi bitaramo yashimiye abanyamakuru bamubaye hafi akaba ageze ku rwego rwo gutumirwa mu bitaramo bizenguruka igihugu.

Ati “Ndashimira abanyamakuru mbere na mbere, ni mwe mwambaye hafi kugeza aho ntangiriye kugeza ubwo mbashije kwicara hano ndi kumwe n’ibihangange nahoze nifuza kwicarana nabyo, byose ni uko mwamfashije.”

“Ndanashimira EAP kuba yateguye iki gikorwa muri rusange, dufite imbaraga n’ibintu byinshi turi kubategurira. Mukomeze mudutere ingabo mu bitugu.”

Bwiza we yavuze ko yari asanzwe abona ibi bitaramo kuri televiziyo no mu makuru ariko ubu yumva ari amateka kuba agiye kubiririmbamo.

Ati “Njyewe ni ubwa mbere ngiye kuririmba muri ibi bitaramo nahoze mbibona kuri televiziyo ubundi nkabyumva mu makuru. Nishimira ko kuri iyi nshuro nanjye nagiriwe icyizere cyo kuza mu bahanzi bazaririmba muri ibi bitaramo, nanjye nditeguye guha Abanyarwanda ibyishimo.”

Afrique na we washyizwe mu bahanzi bazasusurutsa abazitabira ibi bitaramo, yahize gukora amateka muri MTN Iwacu Muzika Festival.

Ati “Nanjye ni ubwa mbere ariko ntabwo ari ubwa nyuma bitewe n’uko ibintu tugiye kubakorera ndizera ko uko bizatuma bazajya badukenera buri uko MTN Iwacu Muzika izajya igaruka.”

Yashimiye EAP yamuhaye umwanya wo kwinjira mu bahanzi bazaririmba, yizeza kuzatanga ibyishimo ku bakunzi be.

Chriss Eazy, uri mu bahanzi bahagaze neza mu muziki, na we ntiyarengejwe ingohe. Yashimye Imana ikomeje kuyobora intambwe z’ibikorwa bye kugeza aho akenerwa mu bitaramo bihuza abahanzi b'inkorokoro.

Ati “Ndabanza nshimire Imana, nshimire ababyeyi bakuru baduhaye aya mahirwe, aba gatatu nashimira ni abanyamakuru mbabwira ngo turiteguye gutanga ibyiza byose dufite, ku bantu bose tuzabana. Ni cyo nabasezeranya.”

Bushali yishimiye guhamagarwa muri ibi bitaramo bigiye kumufasha guhura n’abakunzi be bari hirya no hino mu gihugu. Si ubwa mbere yatumiwe muri ibi bitaramo ariko yizeye kuzabigiriramo ibihe byiza.

Ati “Ndashimira EAP ikomeje kutugarurira ibi bitaramo bikaza ari bishya bijyanye n’ibigezweho. Kuba MTN igiye gukorana na Iwacu Muzika n'andi mateka, abantu bo mu ntara na bo turabaziye.”

Niyo Bosco yashimiye EAP yamutekerejeho kuri iyi nshuro akaza mu bahanzi umunani bazakenerwa muri ibi bitaramo byari bikumbuwe na benshi.

Ati “Ndashimira Imana, ndashimira EAP kuba yarantekereje, kuba nicaranye n’abantu bangana gutya ni ikintu cyo kwishimira. Icyo nakwizeza abantu ni umuziki mwiza wa live utandukanye na bya bindi bya studio, bazumva amajwi yacu y’umwimerere.”

Abahanzi bakuru bari bakumbuye kongera guhura n’abakunzi babo

Bruce Melodie usanzwe umenyereye ibi bitaramo nk’ibi bizenguruka igihugu yavuze ko nubwo amaze imyaka ine adakora ibizenguruka igihugu yiteguye gushimisha abakunzi be bari hirya no hino.

Ati “Ku ruhande rwanjye nk’umuhanzi maze imyaka ine ntakora ibitaramo byo mu ntara bitewe n’ibibazo byabaye, habanje icyorezo, nyuma haza amabwiriza, twari tukiri kwitegura none birabaye. Ndabizi abafana baradukurikiye, ubu bitegure tugiye kongera kubaha ibyabo tugiye kumanukana n’abakunzi bacu bose.”

Umuraperi Riderman ati "Abahanzi turi hano twiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo Abanyarwanda, ndetse abafatanyabikorwa bazishimira ibikorwa byacu, kandi bazumve bafite ishema ryo kuba bifatanyije n’abahanzi Nyarwanda icyo twabasezeranya ni uko abazitabira bazanezerwa cyane."

MTN ivuga ko yahisemo kujya muri ibi bitaramo mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwidagadura no gufasha impano z’Abanyarwanda muri rusange.

Rwanda Forensic Institute (RFI) yateye inkunga ibi bitaramo ivuga ko uyu ari umwanya mwiza wo kurushaho kumenyekanisha serivisi itanga z’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera ndetse Abanyarwanda bakamenya neza uko zikora.

Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou yavuze ko ubu batangiye urugendo rwo kumenyereza abantu ko umuziki atari uw'ubuntu ndetse ko kuri iyi nshuro abashaka kwicara muri VIP bazajya bishyura 3000 Frw mu gihe mu myanya isanzwe ari ubuntu gusa bishobora kuzahinduka kujya mu gitaramo bikaba kwishyura.

Afrique ni ubwa mbere yinjiye mu bitaramo biri kuri uru rwego gusa yahize gukora amateka muri MTN Iwacu Muzika Festival
Afrique ni ubwa mbere yinjiye mu bitaramo biri kuri uru rwego gusa yahize gukora amateka muri MTN Iwacu Muzika Festival
Alyn Sano yashimiye abamubaye hafi harimo n'itangazamakuru ritumye yicara ku meza ya MTN Iwacu Muzika Festival
Alyn Sano yashimiye abamubaye hafi harimo n'itangazamakuru ritumye yicara ku meza ya MTN Iwacu Muzika Festival
Benshi  muri aba bahanzi umunani ni ubwa mbere bagiye kuririmba mu bitaramo biri kuri uru rwego
Benshi muri aba bahanzi umunani ni ubwa mbere bagiye kuririmba mu bitaramo biri kuri uru rwego
Bushali yishimiye guhamagarwa muri ibi bitaramo bigiye kumufasha guhura n’abakunzi be bari hirya no hino mu gihugu
Bushali yishimiye guhamagarwa muri ibi bitaramo bigiye kumufasha guhura n’abakunzi be bari hirya no hino mu gihugu
Bwiza avuga ko yari asanzwe abona ibi bitaramo kuri televiziyo no mu makuru
Bwiza avuga ko yari asanzwe abona ibi bitaramo kuri televiziyo no mu makuru
Chriss Eazy na we ni ubwa mbere agiye kuririmba mu bitaramo biri kuri uru rwego
Chriss Eazy na we ni ubwa mbere agiye kuririmba mu bitaramo biri kuri uru rwego
Ibitaramo by’uyu mwaka bizasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco
Ibitaramo by’uyu mwaka bizasusurutswa n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Riderman, Chriss Eazy, Alyn Sano, Bwiza, Afrique, Bushali na Niyo Bosco
MTN Iwacu Muzika Festival yiyambaje abahanzi umunani mu bitaramo bine bizenguruka igihugu
MTN Iwacu Muzika Festival yiyambaje abahanzi umunani mu bitaramo bine bizenguruka igihugu
MTN Rwanda ni we mufatanyabikorwa mukuru w'ibi bitaramo
MTN Rwanda ni we mufatanyabikorwa mukuru w'ibi bitaramo
Mushyoma Joseph  yavuze ko abahanzi baririmba umuziki wa Gospel batabibagiwe ahubwo hari ibindi bari gutegurirwa
Mushyoma Joseph yavuze ko abahanzi baririmba umuziki wa Gospel batabibagiwe ahubwo hari ibindi bari gutegurirwa
Mushyoma Joseph [ Boubou] uyobora EAP, itegura ibi bitaramo, avuga ko mu myaka itanu bagiye gukorana na MTN Rwanda bizajya bigarukana udushya buri mwaka
Mushyoma Joseph [ Boubou] uyobora EAP, itegura ibi bitaramo, avuga ko mu myaka itanu bagiye gukorana na MTN Rwanda bizajya bigarukana udushya buri mwaka
Riderman umenyerewe mu bitaramo nk'ibi bizenguruka igihugu yateguje abakunzi ba muzika Nyarwanda ibyishimo bari bamaze igihe kinini batabona
Riderman umenyerewe mu bitaramo nk'ibi bizenguruka igihugu yateguje abakunzi ba muzika Nyarwanda ibyishimo bari bamaze igihe kinini batabona
Niyo Bosco yizeje abakunzi be umuziki mwiza wa Live ku buryo bazumva ijwi rye ry'umwimerere
Niyo Bosco yizeje abakunzi be umuziki mwiza wa Live ku buryo bazumva ijwi rye ry'umwimerere
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Saint Hilary, avuga ko bagiye gukorana na EAP mu gihe cy'imyaka itanu
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imenyekanishabikorwa muri MTN Rwanda, Saint Hilary, avuga ko bagiye gukorana na EAP mu gihe cy'imyaka itanu
Saint Hilary yavuze ko MTN yahisemo gukorana na EAP mu gukomeza gufasha muzika Nyarwanda n'ibikorwa bizamura impano nshya z'abahanzi
Saint Hilary yavuze ko MTN yahisemo gukorana na EAP mu gukomeza gufasha muzika Nyarwanda n'ibikorwa bizamura impano nshya z'abahanzi
Abanyamakuru bashimiwe ku ruhare bagira mu kumenyekanisha ibi bitaramo bizenguruka igihugu
Abanyamakuru bashimiwe ku ruhare bagira mu kumenyekanisha ibi bitaramo bizenguruka igihugu
Abahanzi bishimiye igaruka ry'iri serukiramuco rizenguruka igihugu rifasha benshi mu bahanzi kugera ku bakunzi babo bari hanze ya Kigali n'ahanzi bakunze kugera kenshi
Abahanzi bishimiye igaruka ry'iri serukiramuco rizenguruka igihugu rifasha benshi mu bahanzi kugera ku bakunzi babo bari hanze ya Kigali n'ahanzi bakunze kugera kenshi
Iri serukiramuco rihuriza hamwe abahanzi n’abakunzi babo imbonankubone, rigarukanye imbaraga rinahindurirwa izina nyuma yo guterwa inkunga MTN Rwanda
Iri serukiramuco rihuriza hamwe abahanzi n’abakunzi babo imbonankubone, rigarukanye imbaraga rinahindurirwa izina nyuma yo guterwa inkunga MTN Rwanda

Amafoto: Habyarimana Raoul

Video: Bizimana Confiance