00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zambia: Abategura igitaramo cya Bwiza bakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 22 September 2026 saa 03:02
Yasuwe :

Itsinda riri gutegura igitaramo cya Bwiza muri Zambia, aho azamurikiramo album ye ya gatatu yise ‘Home’, ryakiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu Bugingo Emmanuel.

Ku wa 21 Nzeri 2026, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia yakiriye iri tsinda, baganira ku myiteguro y’iki gitaramo, nyuma y’ibiganiro bemeranya ko kizaba ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Aya ni amakuru IGIHE yahamirijwe na Uhujimfura Jean Claude, usanzwe ari umujyanama wa Bwiza, wari wagiye muri Zambia mu bikorwa byo gutegura iki gitaramo.

Ati “Nyuma y’imirimo inyuranye twakoreye muri Zambia, twagiye guhura na Ambasaderi tugirana ibiganiro, anatugira inama ku buryo twagitegura neza kurushaho. Byarangiye rero twemeje ko igitaramo kizabera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.”

Iki gitaramo cyari giteganyijwe kuba ku wa 11 Nyakanga 2026, ariko cyaje gusubikwa kugira ngo imyiteguro yacyo irusheho kunozwa.

Bwiza ni umwe mu bahanzi bagezweho mu Rwanda kandi bamaze gutera intambwe ikomeye mu gihe gito amaze mu muziki.

Amazina ye nyakuri ni Bwiza Emerance. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2021 nyuma yo kwegukana irushanwa rya ‘The Next Diva – Indi Mbuto’, ryateguwe na KIKAC Music, rimuhesha amasezerano yo gukora umuziki nk’umwuga.

Nyuma yaho yasohoye EP yise ‘Connect Me’, akomeza gukora indirimbo zakunzwe zirimo ‘Ahazaza’, ‘Warubizi’ na ‘Wibeshya’.

Uyu muhanzi yitabiriye ibitaramo bikomeye birimo Trace Awards, ndetse amaze gushyira hanze album zirimo ‘My Dream’ na ‘25 Shades’, yamurikiye mu Bubiligi.

Kuri ubu Bwiza ari kwitegura gushyira hanze album ye ya gatatu yise ‘Home’, ari na yo azamurikira mu gitaramo ateganya gukorera i Lusaka muri Zambia ku wa 28 Ugushyingo 2026.

Abari gutegura iki gitaramo bakiriwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia
Uhujimfura Jean Claude aha yari kumwe na Ambasaderi w'u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages