Kuri ubu nyuma y’imyaka 51, muri Telangana mu Buhinde, Faith Bwalya yanditse andi mateka mashya, aba Miss World Zambia wa mbere ugeze muri 1/4 cy’irushanwa rya Miss World.
Uyu mukobwa ubwo yabwirwaga iby’iyi nkuru yabaye nk’uguye mu kantu. Ati “Nibyo koko? Ninjye? Ndatunguwe. Mana yanjye, murakoze cyane!”
Uyu mukobwa yageze mu cyiciro kibanziriza icya nyuma muri Miss World, nyuma yaho yari aherutse kuza mu bakobwa babiri batsinze mu cyiciro cy’ihangana hagati y’abakobwa mu matsinda, kizwi nka ‘Head to Head Challenge’.
Faith Bwalya ni Umunya-Zambia w’imyaka 24 ukomoka muri Kitwe, akaba ari umunyamideli, inzobere mu by’ubuvuzi ndetse n’umuvugizi mu bikorwa by’ubugiraneza. Yambitswe ikamba rya Miss World Zambia 2025 tariki ya 20 Mata 2025 i Lusaka. Ahagarariye Zambia mu irushanwa rya 72 rya Miss World.







Ibitekerezo 0