Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino ‘Fespad’ rigiye kubera mu Rwanda ku nshuro ya cumi, rizatangira ku wa 29 Nyakanga kugera ku wa 3 Kanama 2018.
Casimir Zao Zoba ukomoka ahitwa Goma Tsé-Tsé muri Congo Brazzaville azaririmba mu gitaramo cya mbere kizabera kuri Stade Amahoro i Remera ku Cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018.
Minisiteri y’Umuco na Siporo yatangaje ko uyu muhanzi azafatanya na Sauti Sol, itsinda rikunzwe cyane mu karere. Aba bahanzi bemejwe mu gihe hari amakuru yari amaze igihe ahwihwiswa ko mu bakomeye bazaza harimo Angélique Kidjo na Yemi Alade wo muri Nigeria.
Umuhanzi Zao Zoba Casmir yabonye izuba ku wa 24 Werurwe 1953, album ye ya mbere yakunzwe n’abantu benshi yayise ‘Ancien Combattant’[indirimbo yabimburiye izindi mu gukundwa bikomeye], yasohotse mu 1984.

Zao Zoba afite n’izindi ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye zirimo ‘Sorcier ensorcelé’, ‘Corbillard’ n’izindi. Ni umwe mu baririmba ku ngingo zitisukirwa na bose nk’ubupfumu, urupfu, kuraguza, intambara, ruswa n’ibindi.
Sauti Sol yo iri mu bahanzi bagezweho cyane muri iyi minsi muri Afurika y’Uburasirazuba, ikunzwe cyane iwabo muri Kenya ndetse yanakoze ibitaramo byitabiriwe mu buryo bukomeye mu Rwanda mu bihe bitandukanye.





Ibitekerezo 0