00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zari agiye gukora ubukwe n’uwo arusha imyaka 12

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 2 October 2023 saa 02:37
Yasuwe :

Zari Hassan wamamaye cyane ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz, ari mu myiteguro y’ubukwe bwe n’umusore basigaye bakundana witwa Shakib Cham Lutaaya ufite imyaka 31.

Ubukwe bwa Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya buteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2023.

Zari agiye gushyingiranwa na Shakib Lutaaya, umusore yagezeho nyuma y’imyaka itatu yamaze anyura mu bandi batandukanye bakiri bato ashakisha umukunzi.

Uyu mubyeyi w’abana batanu wanyuzwe n’urukundo yahawe na Shakib Lutaaya, bahuye muri Gicurasi 2022.

Baherutse guhamya isezerano ry’urukundo rwabo mu idini (Nikah ceremony) imbere y’inshuti n’imiryango mu birori byabaye muri Mata 2023 bigakorwa mu ibanga bibera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Pretoria.

Ni inshuro ya gatatu Zari Hassan agiye kurushinga nyuma yo gushyingiranwa na Ivan Semwanga mu 2011 bagatandukana mu 2013 amushinja kumuhohotera.

Zari na Ivan Semwanga witabye Imana muri Gicurasi 2017, bafitanye abana batatu barimo uwitwa Diddy, Pinto na Quincy.

Mu 2014 nabwo uyu mubyeyi yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz babanye imyaka ine bakabyarana abana babiri.

Nyuma yo gutandukana na Diamond , Zari yamaze imyaka itatu ashakisha umukunzi anyura ku basore bakiri bato barimo, King Bae (bari bagiye no gukora ubukwe bigapfa) , Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).

Ubukwe bwa Zari na Shakib Cham Lutaaya buzabera muri Afurika y'Epfo
Zari Hassan yahuye na Shakib Cham Lutaaya muri Gicurasi 2022\
Zari na Shakib Cham Lutaaya baherutse guhamya iby'urukundo rwabo mu idini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages