Ubukwe bwa Zari Hassan w’imyaka 43 na Shakib Lutaaya buteganyijwe ku wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2023.
Zari agiye gushyingiranwa na Shakib Lutaaya, umusore yagezeho nyuma y’imyaka itatu yamaze anyura mu bandi batandukanye bakiri bato ashakisha umukunzi.
Uyu mubyeyi w’abana batanu wanyuzwe n’urukundo yahawe na Shakib Lutaaya, bahuye muri Gicurasi 2022.
Baherutse guhamya isezerano ry’urukundo rwabo mu idini (Nikah ceremony) imbere y’inshuti n’imiryango mu birori byabaye muri Mata 2023 bigakorwa mu ibanga bibera muri Afurika y’Epfo mu Mujyi wa Pretoria.
Ni inshuro ya gatatu Zari Hassan agiye kurushinga nyuma yo gushyingiranwa na Ivan Semwanga mu 2011 bagatandukana mu 2013 amushinja kumuhohotera.
Zari na Ivan Semwanga witabye Imana muri Gicurasi 2017, bafitanye abana batatu barimo uwitwa Diddy, Pinto na Quincy.
Mu 2014 nabwo uyu mubyeyi yatangiye kuvugwa mu nkuru z’urukundo rwe na Diamond Platnumz babanye imyaka ine bakabyarana abana babiri.
Nyuma yo gutandukana na Diamond , Zari yamaze imyaka itatu ashakisha umukunzi anyura ku basore bakiri bato barimo, King Bae (bari bagiye no gukora ubukwe bigapfa) , Dark Stallion, GK Choppa na Williams Bugembe (Boss Mutoto).


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!