00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zari agiye gukora ubukwe nyuma yo kubyara abana batanu ku bagabo batandukanye

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 13 February 2017 saa 02:52
Yasuwe :

Umunyamideli wo muri Uganda, Zari Hassan ukunze kwiyita The Boss Lady yatangaje ko agiye gukora ubukwe bw’agatangaza na Diamond Platnumz nyuma yo kubyarana abana babiri.

Zari yatangaje ko agiye gukora ubukwe mu gihe amaze kubyara abana batanu ku bagabo batandukanye, babiri muri aba bana ni aba Diamond naho abandi batatu yababyaye akiba iwabo muri Uganda.

Kuwa Gatandatu tariki ya 11 Gashyantare 2017, Zari na Diamond bakoze ibirori byo kwerekana bwa mbere umwana wabo Prince Nillan Dangote. Bakoze umuhango wo kwerekana isura y’umwana wabo wari umaze iminsi 40 abonye izuba.

Mu kiganiro Zari yakoreye kuri Radio Clouds FM yahamije ko ateganya gukorana ubukwe na Diamond Platnumz ndetse ngo ntibazakora umuhango usanzwe ku bageni ahubwo ngo bazakora igikorwa kinini kizahuruza Afurika y’Uburasirazuba yose.

Umwaka wa kabiri wa Diamond bamwise Prince Nillan Dangote

Yagize ati “Uyu mwaka muri Werurwe cyangwa Mata tuzasura ababyeyi banjye mbasabe inkunga mu bukwe bwanjye.” Yongeyeho ko nta kintu kibirukansa we n’umugabo we kuko ngo basanzwe bafite abana bakeneye kwitabwaho.

Yagize ati “Mbere ya byose ntabwo dushaka gukora ubukwe butoya. Ubukwe bwacu bugomba kuzaba ibirori binini kurusha ibyabayeho muri Afurika y’Uburasirazuba, bivuze ko ingengo y’imari igomba kuba nini…”

Uyu mugore agiye gusezerana na Diamond nyuma y’abandi bagabo yagiye abana na bo bikarangira bananiranywe. Yatangiye kubana na Diamond mu mwaka wa 2014 nyuma y’igihe gito baje mu Rwanda mu gitaramo hanyuma muri 2015 bibaruka umwana wa mbere witwa Lattifah Naseeb [Tiffah Dangote].

Diamond na Zari baherutse gukora ibirori byo kwerekana umwana wabo

Diamond na Zari bafitanye abana babiri uwitwa Tiffah Dangote na Prince Nillan Dangote
Zari yavuze ko azakora ubukwe bw'agatangaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages