Iki gitaramo ngarukamwaka ‘Zari the Boss Lady All White Party’ giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu, tariki 16 Ukuboza 2023, ahazwi nka Noni Vie Kampala muri Uganda.
Mu kiganiro n’itangazamakuru ryo muri Uganda, Zari Hassan, yavuze ko Tanasha Donna amubona nk’umwe mu bagize umuryango we, bityo ko nta kibazo na kimwe kiri mu kumutumira.
Yagize ati “Yego ni uguhuriza hamwe umuryango, kuki tutamutumira? Azaza muri ibi birori kuko twabivuganyeho kandi tuganira kenshi ku bana bacu.”
Tanasha Donna ni we wakoreye mu ngata Zari Hassan mu gukundana n’Umuhanzi Diamond Platnumz, kuko bakundanye nyuma yo gutandukana n’uyu muherwekazi.
Diamond Platnumz yakundanye na Zari Hassan mu 2015 batandukana mu 2018. Babyaranye abana babiri, Princess Tiffah na Prince Nillan.
Nyuma yo gutandukana ku mpamvu zirimo gucana inyuma, Diamond Platnumz yahise akundana na Tanasha Donna wari mu banyamakuru bagezweho muri Kenya. Batandukanye mu 2020 babyaranye umwana umwe w’umuhungu witwa Naseeb Junior.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!