Abakunda Zari bari baguze amatike, hari abahageze saa Moya z’umugoroba wo ku wa 29 Ukuboza, ariko bamuciye iryera undi munsi watangiye dore ko yavuye kuri hoteli acumbitsemo akagera kuri The Wave Lounge saa Munani zo ku itariki ya 30 Ukuboza 2023.
Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire ariko nta bantu bafite amazina azwi mu myidagaduro y’u Rwanda bahagaragaye. Gusa, nyiri sosiyete ya Kalisimbi Events imenyerewe mu gutegura ibihembo mu ngeri zitandukanye, Mugisha Emmanuel, yari mu bitabiriye.
Kuva ku muryango wa The Wave Lounge kugeza imbere mu kabyiniro, hari harimbishijwe imitako iri mu ibara ry’umweru. Imyambaro y’abakozi b’akabari n’abacunga umutekano, ameza n’itapi byose byari mu ibara ry’umweru.
Hari amakuru IGIHE yamenye ko nyiri The Wave Lounge yadodesheje impuzankano z’abakozi kuva ku ishati kugeza ku nkweto bari bambaye zari umweru ndetse n’amasogisi.
Ubwo Zari Hassan yageraga ahabereye ibirori, abari imbere mu kabyiniro basohotse bajya gushaka agafoto ke ahari hateguriwe kwifotoreza ku buryo bazabona icyo bazasigara baratira abatabashije kubona amafaranga yo kugura itike dore ko umuntu usanzwe uba mu buzima bugoye byari inzozi kwinjira muri All White Party.
Witegereje neza usanga abantu bari bahari abenshi ari abakunzi b’ibirori bitewe n’uko wabonaga aho bicaye biteretse amacupa maremare kandi ahenze. Byari bigoye kubona umuntu ari kunywa inzoga za rufuro.
Byari bigoye kuhinjira ukahatinda utambaye nibura umwambaro w’ibara ry’umweru. Umwe mu bari bashinzwe umutekano yambwiye ko biza kungora gukomeza gukurikirana igitaramo bitewe n’uko ntambaye umweru. Namubwiye ko ntasohotse ahubwo naje mu kazi arandeka, akomeza gucugangana n’abari baje batubahirije amabwiriza yo kwambara iryo bara risabwa.
Zari azi kubaho nk’icyamamare
Kuva saa Moya zo ku itariki 29 Ukuboza kugeza ku itariki 30 Ukuboza 2023, ahagana saa Munani z’ijoro, ubaze neza wasanga ari amasaha arindwi abantu bicaye banywa ndetse barya mu gihe bategereje uyu mugore w’imyaka 43. Buri wese wajyaga kumva ukumva arakubwiye ngo mu kanya Zari araza. Ubwo umutima ukaba usubiye mu gitereko.
Ni ukuvuga ko Zari Hassan abantu bamutegereje bakambukiranya umunsi. Akigera mu marembo ya The Wave Lounge yamaze iminota nka 15 ategereje ko abantu bari imbere bamenya ko yahageze ndetse ko agiye kwinjira.
Ni na ko ushinzwe inyungu ze yabaga yinjira areba akantu kose, aho ari bunyure, aho ari bwifotoreze, inzira yose akareba ko irimo umutekano kandi nta bantu bari bwitambike Zari Hassan.
Reka rero Zari agera ahateganyijwe gufatirwa amafoto y’urwibutso, nyir’akabari ari kumwe n’umugore we babaye inkwakuzi bafata amafoto mu ba mbere dore ko ari bo bamwishyuye ngo aze ahaze ibyifuzo byabo.
Abakobwa n’abagore bajyaga babona Zari mu nkuru z’ibitangazamakuru basaga nk’abageze ku nzozi zabo. Bagerageje igishoboka cyose baca mu rihumye abacungaga umutekano wa Zari, bakaba baramwegereye bagacyura agafoto.
Imbere mu kabyiniro, abantu bitandukanyije akaruta akandi karakamira, uwakoze ikofi yisanzura kuri Zari naho abafite amafaranga aringaniye basigara baceza umuziki wa DJ. Mbaza uti ’byagenze gute?’ Hari ahantu imbere mu kabyiniro bateguye bahita VIP kuhajya byasabaga kwishyura 1.500.000 Frw ku meza y’abantu umunani.
Noneho ariko hari abandi bantu wavuga ko bakanyakanya mu gutunga amafaranga. Ameza ariho bane bari bishyuye 600.000 Frw. Hakaba abantu babayeho mu buzima busanzwe ariko bakunda kujya ahari abasirimu. Bo bishyuraga 25.000 Frw mbere na 35.000 Frw ku muryango.
Ibi byiciro bibiri nsorejeho byarebaga Zari Hassan bihengereza kuko yari ahagenewe abakimaze bishyuye 1.500.000 Frw. Ahari hicaye uyu mugore w’icyamamare hari hateguye inzoga z’igiciro kandi arinzwe n’abasore b’inkorokoro ku buryo uwagerageje kumwegera bitamuhiriye.
Benshi bamaze kubona ko n’ubundi batari bubashe gukora kuri Zari cyangwa se ngo batahane agafoto, bikamase barasohoka bakomereza mu tundi tubari.
Zari abayeho nk’ibyamamare ku buryo ikintu cyose ubona ko giteguye ku murongo kuva muri hoteli kugeza yicaye aho yateguriwe ubona ko biba byateguwe.
Yacungiwe umutekano ku buryo The Wave Lounge yakoresheje abacunga umutekano batandatu, bazana abandi badasanzwe bahakora batandatu kugira ngo hatagira uwegera Zari atabifitiye uburenganzira. Si aba gusa kuko Zari yabaga agenda mu kiziga cy’abamucungira umutekano ku buryo uwashaka kumwegera asubiza amerwe mu isaho.
Zari Hassan yakoze ibirori cy’amateka cyitabiriwe cyane kandi yerekwa urukundo rwo kuba buri wese witabiriye yashatse gutwara ifoto y’urwibutso.
MC Nario ni we wakiriye Zari Hassan akigera muri The Wave Lounge. Abafite imbaraga zo gusoma agasembuye bakomeje kuryoherwa n’ikirori kugeza izuba rirashe. Ariko rero abadashoboye n’abari bafite akazi, Zari akihagera bakamubona bahise bataha.
Amasezerano ya Zari Hassan yerekana ko yishyurwa miliyoni 10 Frw, agacumbikirwa muri hoteli y’inyenyeri eshanu, akagenda mu modoka zihenze, abamucungira umutekano batatu n’ibintu byose akoresha birishyurwa.
Yaherukaga mu Rwanda mu 2014 ari kumwe na Diamond Platnumz wari waje gutaramira Abanyarwanda.
Byamutwaye imyaka icyenda kugira ngo agaruke afite izina rihuruza abakire n’abateze indege baje kumureba bitewe n’urukundo bamukunda. Zari Hassan yamaze isaha n’iminota 45 mu kabyiniro dore ko yahavuye saa Cyenda n’iminota 45 mu gihe yahageze saa Munani zuzuye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!