Zari Hassan yasesekaye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe saa Cyenda zo ku wa Kane, tariki ya 28 Ukuboza 2023.
Akigera i Kigali yakiriwe ahabwa indabo, aganiriza itangazamakuru mbere yo kwinjira mu modoka yamwerekeje kuri hoteli acumbitsemo.
Uyu mushoramari, umukinnyi wa filime akaba n’umuhanzikazi, yasabye abantu kuzitabira ibirori azaba ayoboye ’Hosting’, bizitabirwa n’abambaye ibyera gusa.
Ni ubwa mbere ibi birori by’abambaye umweru bya ‘Zari The Boss Lady’ bigiye kubera mu Rwanda kuko byari bimenyerewe i Kampala muri Uganda cyangwa bikabera mu Bwongereza.
Zari Hassan yageze mu Mujyi wa Kigali nyuma y’uko atangaje ko yatewe n’abajura aho atuye muri Uganda batema ugutwi k’umurinzi we, bamwiba imbunda n’ibintu by’agaciro yari afite muri urwo rugo.
Zari The Boss Lady w’imyaka 43 y’amavuko yavuzwe cyane mu itangazamakuru ryo mu Karere guhera mu 2014 ubwo yari umugore wa Diamond Platnumz banabyaranye abana babiri.
Amakuru agera kuri IGIHE ahamya ko Zari yishyuwe miliyoni 10 Fw ndetse azacumbikirwa muri hoteli y’inyenyeri eshanu, agahabwa abamucungira umutekano batatu, imodoka ihenze yo kugendamo no kwishyurirwa ikiguzi cy’ibyo azakoresha byose.
Amafoto: Kwizera Hervé



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!