Uyu mugore w’abana batanu yahawe aka kazi na Minisiteri ifite mu nshingano kubungabunga inyamaswa zo mu ishyamba, gusigasira amateka n’ubukerarugendo.
Mu ntangiro z’iki Cyumweru, Zari yari yanditse kuri Instagram ko hari ikintu gikomeye agiye gukorana n’igihugu cye cya Uganda anashyiraho ifoto ari kumwe na Minisitiri Godfrey Kiwanda uyobora Minisiteri yamuhaye akazi.
Nyuma byaje kumenyekana ko yahawe akazi ko kumenyekanisha ubukerarugendo bw’igihugu cye.
Icyo gihe yari yagize ati “Ndi gutegura ikintu gikomeye kuri Minisiteri y’Ubukerarugendo n’Ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi mfatanyije na Minisitiri Godfrey Kiwanda. Ku bw’urukundo rw’igihugu cyanjye cya Uganda.”
Uyu mugore yahawe aka kazi nyuma y’aho mu cyumweru gishize Perezida Yoweri Kaguta Museveni yari yanenze iyi Minisiteri kudakora neza ngo igihugu kimenyekane.
Zari asanzwe akomatanya ubushabitsi no gukora indi mirimo, irimo kuba ashinzwe kumenyekanisha ibikorwa by’ikompanyi yitwa Softcare yo muri Tanzania.
Uretse ibi kandi ubwo hatorwaga Nyampinga wa Uganda mu 2018/19 yari akuriye Akanama Nkemurampaka.
Izina Zari ryacengeye cyane mu matwi ya benshi ubwo yatangiraga gukundana na Diamond Platnumz batandukanye muri Gashyantare uyu mwaka.



















TANGA IGITEKEREZO