Zari ubana na Diamond bafitanye abana babiri muri iki gihe, yabanje gukundana igihe kirekire na Semwanga ndetse banabyaranye gatatu. Uyu mugore yakunze kuvuga ko nubwo yatandukanye n’uwo mugabo urukundo amufitiye ari ’urw’iteka’.
Semwanga ni umucuruzi ukomeye wo muri Uganda wabaga muri Afurika y’Epfo. Yitabye Imana ku myaka 40 y’amavuko azize indwara yo gucika imitsi yo mu bwonko.
Yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane aho yari arwariye mu bitaro by’I Pretoria muri Afurika y’Epfo. Mu butumwa Zari yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko Semwaga yari umugabo mwiza ndetse ko yakundaga kumubwira ko ubuzima ari buto bityo ko umuntu akwiye kubukoresha neza mu gihe akibufite.
Ati “ Imana ikunda abantu badasanzwe kandi uko niko wari umeze ndetse ndakeka ariyo mpamvu yashatse ko uyisanga”. Yakomeje avuga ko Semwaga yafashije abantu benshi bamugannye ndetse asigiye umurage mwiza abahungu babyaranye.
Semwanga yari afite ishuri n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi muri Afurika y’Epfo. Muri Uganda ho azwi mu bikorwa bye by’ubugiraneza akaba yaranigeze gutera inkunga ikipe y’Igihugu ya Uganda, Uganda Cranes.



















TANGA IGITEKEREZO