Mu butumwa bw’amashusho yatambukije kuri Instagram, Zari yagize ati” Ejo hashize urugo rwanjye ruri muri Uganda rwaratewe ubwo nari nasohotse, bazirika umurinzi bamutema ugutwi banatwara ibintu byinshi.”
Yavuze ko aba bajuru banabyukije abari mu nzu, bababaza aho imfunguzo z’imodoka ziri kugira ngo bazitware ariko bacyumva Polisi ije barahunga batwara ibintu bitandukanye by’agaciro.
Zari yavuze ko aba bajura banakubise imbuda ku mutwe w’umurinzi ugasaduka, ku buryo iyo atihutishwa ngo ajyanywe kwa muganga yari gutakaza ubuzima. Abari mu nzu bose ni bazima nk’uko uyu mugore wahoze akundana na Diamond Platnumz yabivuze.
Kuri ubu Zari yageze i Kigali, aho yitabiriye igitaramo ‘All White Party’ kizabera The Wave Lounge, tariki 29 Ukuboza 2023. Ni igitaramo azahuriramo n’ibyamamare birimo Muyango Claudine.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!