Uyu mubyeyi w’abana batanu yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Sanyuka TV ubwo yari abajijwe niba ateganya kubyara umwana n’umukunzi we mushya Shakib Lutaaya baherutse gukora ubukwe mu ntangiriro z’Ukwakira.
Ni ikibazo yabajijwe bitewe n’itandukaniro ry’imyaka iri hagati ye n’umukunzi we dore ko hari n’abamwibasira bavuga ko agiye kugera mu myaka itamwemerera kubyara (menopause) nyamara Shakib Lutaaya we akiri muto.
Zari w’imyaka 43 mu gusubiza iki kibazo yagize ati “Kubyarana umwana biri muri gahunda zacu. Lutaya nanjye turi kubikoraho.”
“Nifuza kubyara umwana w’umukobwa n’umugabo wanjye Shakib, hanyuma ku mwana ukurikira, dushobora gukoresha undi mubyeyi wakemera gutwita umwana wacu.”
Zari na Shakib bamaze hafi imyaka ibiri bakundana, bahuriye muri Afurika y’Epfo ari naho bakoreye ubukwe mu minsi ishize bwagizwe ibanga ndetse amashusho yabwo yaguzwe na Netflix.
Zari afite abana batanu barimo abahungu bane n’umukobwa umwe, babiri muri abo (Nillan na Latiffah) yababyaranye na Diamond Platnumz abandi bahungu batatu (Pinto, Raphael na Quincy) yababyaranye na Ivan Semwanga.
Zari yemeza ko abana be bishimira umugabo we bitewe n’uko abafata neza nk’umubyeyi wabo.
Uyu mugore uvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga ashimangira ko adaterwa ipfunwe n’ibyo abantu bavuga ku mugabo we, ko ari muto ahubwo icyo yitayeho ni ibyishimo aterwa n’ubuzima babanyemo.
It’s in our plans to have a child. Mr. Lutaya and I are working on it. - @ZariTheBosslady #SanyukaUnCut #SanyukaUpdates pic.twitter.com/roBD7iEKkO
— Sanyuka TV (@sanyukatv) October 26, 2023


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!