Ubuyobozi bwa Zoom Side Bar and Resto ahazwi nko kwa Venant butarangaza ko serivisi zatangirwaga aha hantu zongeye gufungurwa bityo bakaba bibutsa abari basanzwe bahasohokera kuza gukata umuziki banica akanyota nk’uko byari bisanzwe.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’umwe mu bayobozi ba Zoom Side Bar and Resto yavuze ko bongeye gufungura nyuma y’igihe cyari gishize bafungiwe imiryango ku bw’impamvu zitandukanye gusa kuri ubu ngo aka kabari kagarukanye ubukana bwinshi no kurushaho kunoza serivisi .
Ati “Twamaze gufungura, ubu turi gukora neza nta kibazo. Nyuma y’igihe cyari gishize tudakora, twafunguye nta kibazo. Abasohoheraga muri Zoom Side n’abazaga kuhiyakirira bahawe ikaze kandi hari serivisi nyinshi twavuguruye”
Nk’uko byari bisanzwe, kuri uyu wa Gatanu Dj Bissosso ariteguye neza abakunda kwica akanyota bakata umuziki baraba bashyizwe igorora.



















TANGA IGITEKEREZO