00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zoravo uri mu baramyi bakunzwe muri Tanzania yageze i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 March 2024 saa 03:11
Yasuwe :

Zoravo uri mu baramyi bakunzwe muri Tanzania, yageze i Kigali aho yitabiriye igitaramo ‘Redemption concert’ cya Jado Sinza uzwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Harun Laston wamamaye nka Zoravo akigera i Kigali, yakiriwe na Jado Sinza wari kumwe n’itsinda ry’abamufasha mu muziki ndetse n’abanyamakuru biganjemo abo muri Gospel.

Akigera i Kigali, Zoravo yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira i Kigali anagezemo ku nshuro ye ya mbere.

Ati “Kigali ni umujyi najyaga numva, amakuru avuga ko ari ahantu hakeye hari abantu bakira neza abashyitsi, ubu nahigereye kandi niteguye kubataramira. Icyo nasaba abantu ni ukugura amatike yabo bakazahagera kare.”

Igitaramo ‘Redemption concert’ Jado Sinza yatumiyemo Zoravo, giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 17 Werurwe 2024.

Zoravo watumiwe na Jado Sinza, ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania. Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo.

Jado Sinza watumiye uyu muhanzi mu gitaramo cye, amenyerewe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda by’umwihariko akaba azwi mu ndirimbo nka ’Ndategereje’, ’Golgotha’ n’izindi nyinshi.

Uyu muhanzi uretse kuba yaratangiye urugendo rwo gukora umuziki ku giti cye, hari n’abamuzi muri Siloam Choir ADEPR Kumukenke.

Sinza yaherukaga gutaramira abakunzi be mu Ugushyingo 2019 aho yari yateguye icyiswe ‘True light live concert’ cyabereye muri Dove Hotel. Ni nabwo yamurikaga album ye ya mbere y’indirimbo zose zifite amashusho yise ‘Ndategereje’.

Zoravo yakiriwe n'itsinda rifasha Jado Sinza mu bijyanye na muzika
Zoravo na Jado Sinza bafatanye ifoto y'urwibutso ku kibuga cy'indege
Zoravo yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira mu Mujyi wa Kigali agezemo bwa mbere
Abanyamakuru biganjemo abakora Gospel bari bakereye kwakira Zoravo
Zoravo yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo ku bazitabira igitaramo azakorera i Kigali
Jado Sinza yasabye abantu kugura amatike hakiri kare kandi bakazitabira bazindutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages