00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zuchu na Diamond Platnumz bagiye kwibaruka

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 30 July 2026 saa 12:34
Yasuwe :

Zuchu uri mu bahanzi bagezweho muri Tanzania, yatangaje ko yitegura kwibaruka umwana we wa mbere, akaba uwa Diamond bari bamaze igihe bakundana nubwo baherutse gutangaza ko batandukanye.

Ibi Zuchu yabigaragaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yasangije abakunzi be amafoto agaragaza inda ye ikuze, ayaherekesha ubutumwa bugaragaza ibyishimo byo kwitegura kwakira umwana we wa mbere.

Diamond yavuze ko umuryango wungutse undi mwana, ni mu gihe Zuchu yavuze ko ubu hari undi muntu abereyeho. Uyu ni umwana wa gatanu wa Diamond Platnumz nyuma ya babiri yabyaranye na Zari, umwe yabyaranye na Tanasha Donna ndetse n’undi yabyaranye na Hamisa Mobetto.

Aya makuru aje nyuma y’igihe gito Zuchu yemeje ko yatandukanye na Diamond, ibintu byababaje abakunzi babo bari bamaze imyaka babakurikirana.

Zuchu na Diamond batangiye kuvugwa mu rukundo mu 2021, kuva icyo gihe umubano wabo wakunze kurangwa no gutandukana no kongera gusubirana.

Zuchu yahishuye ko yitegura kwibaruka imfura ye
Zuchu agiye kubyarana na Diamond

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages