00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bikomeje kunugwanugwa ko Miss Bahati atwite

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 21 April 2012 saa 11:11
Yasuwe :

Nyampinga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza ubu (kuko atarasimburwa), Bahati Grace aravugwaho inkuru y’uko atwite.
Ibi bikaba bihabanye n’amahame ngenderwaho y’uwatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda (kimwe n’ahandi hose) mu gihe yaba atarasimburwa.
Mu kiganiro na Jean Paul Ibambe, umunyamakuru wa Inyarwanda.com, watangarijwe n’umwe mu nshuti za Bahati iby’iyi nkuru bwa mbere, yabwiye IGIHE ko hari ibimenyetso nyakuri by’uko Grace Bahati atwite.
Mu nkuru ivuga ku kuba Bahati yaba atwite, iyi (…)

Nyampinga w’u Rwanda kuva mu 2009 kugeza ubu (kuko atarasimburwa), Bahati Grace aravugwaho inkuru y’uko atwite.

Ibi bikaba bihabanye n’amahame ngenderwaho y’uwatorewe kuba nyampinga w’u Rwanda (kimwe n’ahandi hose) mu gihe yaba atarasimburwa.

Mu kiganiro na Jean Paul Ibambe, umunyamakuru wa Inyarwanda.com, watangarijwe n’umwe mu nshuti za Bahati iby’iyi nkuru bwa mbere, yabwiye IGIHE ko hari ibimenyetso nyakuri by’uko Grace Bahati atwite.

Mu nkuru ivuga ku kuba Bahati yaba atwite, iyi nshuti ye yatangaje iti:"Ni ukuri, Bahati Grace aratwite, ndetse habura amezi atatu yonyine ngo abyare (…) inda ni iya K8 Kavuyo ariko kuri ubu baratandukanye ntibagikundana, ahubwo K8 asigaye afite undi mukobwa bakundana”.

Ibambe avuga ko uyu muntu watangaje aya makuru ari uzi neza ubuzima bwa Bahati kuko bakunda guhura aho baba. Ibambe yagize ati:"Ni umuntu wo hafi, ari muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika; arabazi, barahura barahorana." Ibambe anongeraho ko Bahati yagombye kuba yavuguruje iby’iyi nkuru iyo biza kuba atari byo.

Mu kiganiro n’umwe mu nshuti za Bahati uba mu Rwanda yavuze ko Bahati yatunguwe n’iyi nkuru. Yavuze kandi ko Bahati yahamagawe n’ababyeyi be ku bw’iyi nkuru y’ugutwita kwe. Iyi nshuti ye yanze ko dutangaza amazina yayo, yavuze kuri ubu Bahati nta muntu ari gupfa kwitaba kubera ibyamuvuzweho.

Mike Karangwa, umwe mu bakunda gutanga amanota mu marushanwa ya ba Nyampinga akaba n’inzobere mu mategeko agenga aya marushanwa mu Rwanda, aganira na IGIHE yavuze ko biramutse ari byo, gutwita kwa Bahati byaba ari ikibazo gikomeye kuko kugeza n’ubu acyambaye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda kuko atarasimburwa.

Mike yagize ati:"Iyo wabaye Miss, igihe utarasimburwa ntugomba kuba watwita."

Mike avuga ko ubusanzwe iyo urenze kuri aya mahame ushobora kuba wahabwa ibihano, birimo kuba wakwamburwa ikamba. yagize ati:"Ubundi iyo utwise utarasimburwa bakwambura ikaba ."

Minisiteri y’Umuco na Siporo yari yaratangaje ko muri Gashyantare 2012 hagombaga gutangizwa igikorwa cyo gutora nyampinga w’u Rwanda mushya. Nyuma yaho gato haje gutangazwa ko ayo matora yimuwe agashyirwa muri Nyakanga 2012.

Ibi bivuga ko igihe cyose hataratorwa undi nyampinga, Grace Bahati akiri nyampinga w’u Rwanda.

Kuri ubu Nyampinga Bahati abarizwa i Washington, DC muri Amerika, aho yagiye kwiga.

Ubwo Kavuyo na Miss Bahati Grace bahuriraga muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages