Nshimiyimana Bertrand Malik uzwi ku izina rya ‘Bulldogg’ wo mu itsinda rya Tuff Gang afite uburyo bwe bwihariye yitaba telefoni butandukanye n’ubw’abandi bose.
Uyu muraperi wamenyakanye cyane mu ndirimbo nyinshi zo mu njyana ya Hip Hop nka ‘Umunsi w’imperuka’, ‘Ibikundanye birajyana’, ‘Customer care’, ‘Kaza roho’, ntiyitaye kuba hari uburyo mpuzamahanga bwo kwitaba telefoni, aho hamenyerewe inyitabo igira iti: “Allo”, cyangwa se abantu bitaba ngo “Hello”, “Y’ello” cyangwa se izindi.
Nk’uko ijwi rye ryatambutse mu kiganiro ‘Star Forum’ gica kuri Radio Voice of Africa, Bulldogg iyo umuntu wese amuhamagaye aritaba ati “Yewe!”
Bulldogg yemeza ko nk’uko buri wese agira gahunda ze mu buzima, umuntu ashobora kugira uburyo yitaba yihariye, kandi yemera adashidikanya ko buri wese agira umwihariko mu byo akora.
Reba indirimbo "Kaza roho" hano:



















TANGA IGITEKEREZO