00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coco Finger yasubiranye n’uwahoze ari umujyanama we

Yanditswe na

Audace Willy MUCYO

Kuya 15 March 2013 saa 02:35
Yasuwe :

Nyuma y’ubwumvikane buke bagiranye, bikagera aho batandukana, umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda uzwi kw’izna rya ’Coco Finger yongeye kwiyunga n’Umujyanama we ’Emma Carlos’ ndetse banafata gahunda nshyashya yo kongera gukorana.
Kuri ubu Emma Carlos yishimiye gutangirana ukwezi kwa Werurwe acyeye ku mutima, nyuma yo kongera kuba umujyanama wa Coco Finger, bamaze kwiyunga babifashijwemo na ’Steve Jean’, umwe mu batunganya indirimbo uzwi cyane muri aka gace ka Afurika y’Uburasirazuba.
Coco (…)

Coco Finger na Emma Carlos bari baratandukanye mu mpera za 2012, aho umwe yashinjaga undi kuba akora ibintu batumvikanyeho, kandi atari ko basezeranye.

Kuva batandukana, byari bimaze kugaragara ko Coco Finger uzwi mu ndirimbo nka ’My miss’, ’Party Animal’, ’True love’, n’izindi amaze gusubira inyuma, kimwe mu bitarashimishije Producer Steve Jean umubonamo ubuhanga n’ubushobozi bwo gukora umuziki mwiza, bityo aza gufata inshingano yo kongera kubahuza, akaba yabigezeho.

Uku gusubirana k’Umuhanzi Coco Finger n’umujyanama we Emma Carlos kuratanga icyizere ko Coco Finger azongera akazamuka, dore ko Steve Jean yemeza ko na mbere bakiri kumwe ari bwo bari babashije kugera ku ntera ishimishije.

Reba amashusho y’indirimbo "Animal Party" aheruka gushyira hanze:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages