Sakubu Hassan uzwi ku izina rya DJ Bissosso, yimutse ava mu rubyiniro rwa Horizon Garden (UTC) ajya gukorera ahitwa La Classe, hafi ya BCR mu Mujyi wa Kigali. Aka kazi agafatanije n’amafaranga asanzwe akura mu bikorwa by’ubu DJ, ndetse n’ayo Club ye yitwa Olympia (y’ i Burundi) imwinjiriza asanga azajya yinjiza miliyoni zirenga 30 ku mwaka.
Rosine Kirenzi, ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi muri La Classe, aho Dj Bissosso akora, aganira n’Umunyamakuru wa IGIHE.com yavuze ko biturutse ku buryo bifuzaga uyu mu DJ biyemeje kuzajya bamuha amafaranga batari basanzwe baha abandi.
Kirenzi yadutangarije amafaranga bazajya bamuhemba agira ati:”Twagiranye contract (Kontaro) y’umwaka ishobora kongerwa, ku kwezi azajya ahagarara ibihumbi 750 nk’umushahara we”.
Ubaze uyu mushahara ku mwaka, DJ Bissosso akaba azinjiza miliyoni 7 n’ibihumbi 500 azavana muri La Classe. Mu Burundi, mu rubyiniro rwe azahavana miliyoni zisaga 11 kuko nk’uko yabitangarije IGIHE.com ubusanzwe ahakura ibihumbi 900 ku kwezi.
Aya mafaranga uyu mu Dj ayahuza n’ibindi bikorwa birimo nk’ibiraka akura mu masosiyete akomeye nka BRALIRWA, akazi asanganywe nka DJ wa Radio CFM, gukora mu bitaramo by’abahanzi batandukanye byose hamwe abarira muri miliyoni 18 akemeza ko bizatuma ageza kuri miliyoni 30 ku mwaka.
Mu kiganiro na IGIHE.com, DJ Bissosso yatangaje ko anateganya gutangira ibikorwa byo kumurika ku mugaragaro indirimbo nshya (video) z’abahanzi batarinze kujya bategereza ko buzuza album yose. Ibi nabyo bikaba biri mu bizamufasha kwinjiza andi mafaranga.
Uyu mu DJ atanga inama ku bakozi bose abasaba kurushaho gukunda ibyo bakora bakabishyiraho umutima wabo wose. Yagize ati:“Bakunde ikintu kandi bagihe agaciro, nabo kizahita kikabahesha!”.


















TANGA IGITEKEREZO