00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Theo yagizwe umujyanama wa Studio Bridge Records

Yanditswe na

Richard IRAKOZE

Kuya 17 August 2012 saa 12:04
Yasuwe :

Uwahoze ayobora itsinda ry’abateza imbere abahanzi nyarwanda biganjemo aba Djs bazwi ku izina rya United Street Promotion kuri ubu yatangiye akazi ko kuba umujyanama ushinzwe inshingano zose za Studio (Full Manager) itunganya indirimbo ikanakora amashusho yazo yitwa Bridge Records.
Dj Theo usanzwe ari n’umujyanama w’umuhanzi Emmy, ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko yasinyanye n’iyi studio kuzayimaramo igihe cy’imyaka ibiri. Kamwe mu kazi gashya yahawe ni ugukurikirana (…)

Uwahoze ayobora itsinda ry’abateza imbere abahanzi nyarwanda biganjemo aba Djs bazwi ku izina rya United Street Promotion kuri ubu yatangiye akazi ko kuba umujyanama ushinzwe inshingano zose za Studio (Full Manager) itunganya indirimbo ikanakora amashusho yazo yitwa Bridge Records.

Dj Theo usanzwe ari n’umujyanama w’umuhanzi Emmy, ubu ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, avuga ko yasinyanye n’iyi studio kuzayimaramo igihe cy’imyaka ibiri. Kamwe mu kazi gashya yahawe ni ugukurikirana ibikorerwa muri Studio Bridge Records ubusanzwe yoborwa n’umunyarwanda Jack Ross uba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, aho afiteyo irindi shami ry’iyi Studio.

Uyu mujyanama mushya, uje usimbura Kagabo wirukanywe muri Bridje, avuga kandi ko yahawe inshingano zo kwamamaza ibihangano bikorerwa muri iyi studio. Aganira ana IGIHE, Dj Theo yagize ati:”Ndi full manager wa studio nshinzwe guhagararira studio, nshinzwe kugena no kumenya imikorere ya studio no gukorana n’itangazamakuru, ndetse n’ubugenzuzi bwose bwa studio Bridge Records.”

Dj The avuga ko ikimuraje inshinga muri iki gihe ari uguhuriza hamwe abahanzi bifuza gukorana n’iyi studio bifuza ko yaba Label ikajya ikurikiranira hafi abahanzi bari hamwe bakoreramo.

Akavuga kandi ko umwe mu bahanzi batangiranye nawe ari Young Junior ubu uri mu Rwanda mu biruhuko mu gihe cy’amezi atanu, nyuma yo kuva ku ishuri mu Buhinde aho asanzwe yiga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages