Ku bufatanye bw’umuhanzi Uwimana Aimé na Kanuma Damascene, bahurije hamwe abandi bahanzi 17, batunganya umuzingo wa kabiri w’indirimbo mirongo itatu zo mu gitabo, zirimo izo guhimbaza Imana n’iz’agakiza.
Icyamuteye gukora uyu muzingo ukubiyeho indirimbo zisanzwe zimenyerewe mu gitabo ku nshuro ya kabiri, ngo ni uko we ubwe ndetse n’abandi ngo basanze izi ndirimbo zibafasha, hakaba haranateguwe uburyo amafaranga azajya ava mu kuyicuruza, azajya agabanywa abahanzi bayiririmbyemo, dore ko iri kugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitanu (5,000 Frw).
Mu kiganiro n’umuhanzi Aime Uwimana, yavuze ko kuri iyi nshuro bongeyemo abandi bahanzi ugereranyije n’ubwa mbere, kuko ubu yaririmbwemo n’abasanzwe bariririmbira Imana barimo Simon Kabera, Alexis Dusabe, Gaby Irene Kamanzi, Liliane Kabaganza, Aline Gahongayire, Aime Kayitare, Arsene Manzi, Rene Patrick, Tonzi, Guy Badibanga, Irakoze Fidelite, Amani Egide, Lyse Mugisha n’abandi.
Indirimbo zigize uyu muzingo zakorewe mu nzu itunganya umuziki yitwa ’Kabodi’ ya Aime Uwimana, dore ko ari na we ubwe wazitunganyirije.



















TANGA IGITEKEREZO