Ni indirimbo yasubiwemo bigizwemo uruhare n’Ibiro bishinzwe Uburezi Gatolika mu Rwanda, Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mu rwego rw’iserukiramuco ry’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa [Festival de la Francophonie].
Ubusanzwe mu 1989, ni bwo itsinda rya Compagnie Créole ryasohoye indirimbo ryise "Ça fait rire les oiseaux" iri kuri Album ryise "Dansez avec" yakunzwe muri Kiliziya Gatolika n’ahandi ku buryo bukomeye kuva muri iyo myaka kugeza n’ubu.
Ni indirimbo ikunze gusubirwamo n’abaririmbyi batandukanye cyangwa amakorali yo hirya no hino ku Isi. Iri mu zitanga ibyishimo iyo Chorale de Kigali iyiririmbye mu bitaramo byayo.
Abayobozi ba Dismos Band bavuze ko basubiyemo iyi ndirimbo kuko uretse kuba yarakunzwe n’abatari bake ariko muri rusange ivuga urukundo.
Indirimbo "Ça fait rire les oiseaux yasubiwemo na Dismos Band yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Emmy Pro umenyerewe mu gukora indirimbo z’abahanzi bo muri Kiliziya Gatolika mu gihe amashusho yafashwe na Aime Pride muri Universal Record.
Dismos Band ni itsinda ryashinzwe mu 2013, ritangijwe na Padiri Faustin Nshubijeho, wari ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri icyo gihe, kugeza ubu akaba ari we muyobozi wa College Saint André guhera mu 2018.
College Saint André izwiho gutanga ubumenyi n’uburere bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu by’umwihariko muri muzika Nyarwanda.
Abazwi bayizemo barimo Riderman, Isheja Sandrine, Jah D’ Eau Dukuze, Lick Lick, Andy Bumuntu, Bull Dog, Producer Element wanabaye muri Dismos Band n’abandi benshi.
Reba hano amashusho y’indirimbo "Ça fait rire les oiseaux" yasubiwemo
"Ça fait rire les oiseaux" iri mu ndirimbo zakunzwe kuva mu myaka yo hambere



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!