Itsinda ry’urubyiruko rigamije kuramya no guhimbaza Imana rikorera umurimo waryo mu itorero rya Bethesda Holy Church ruri gufasha abemera Yesu mu butumwa bwo kubafasha kubohoka basoza umwaka wa 2014.
Ubu butumwa buzatangwa biciye mu giterane cyo kuramya no guhimbaza Imana no gusengera abantu bakabohoka muri izi mpera z’umwaka wa 2014.
Iki giterane gifite insanganyamatsiko igira iti « Kuramya Imana bicagagura imigozi ya satani bigakingura imiryango” (Iby.16:25-27).
Nsengiyumva Emmanuel, umuyobozi w’iri tsinda yagize ati « Twateguye iki giterane kugira ngo turusheho gukangurira abakirisitu guhora baramya banahimbaza Imana bibuka imirimo ikomeye Uwiteka yakoze ku buzima bwabo bwa buri munsi. »
Gukora iyi mirimo mu mpera z’umwaka ngo byatewe abantu basoze umwaka bihana hatangire undi mwaka hubatswe ubusabane n’Imana kuri benshi.
Iki giterane kidasanzwe cyo kuramya cyatangiye tariki ya 2 Ukuboza 2014 kikazasozwa n’igitaramo ( concert) kizaba ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2014.
Uku kubohoka kuzayoborwa n’abaramyi ndetse n’abahanzi batandukanye nka Aime Uwimana, Patient Bizimana ,Simon Kabera, Aline, Tonzi na Boanerges.
Mu bakozi b’Imana bazafasha abantu kugarukira Imana harimo kiyobowe n’umukozi w’Imana Bishop Rugamba Albert ,uyobora Itorero Bethesda Holy Church na Past Rwibasira Vincent ndetse na Past. Muhongayire Jeanne d’Arc.


















TANGA IGITEKEREZO