Ku Cyumweru tariki ya 11 Kanama 2013, kuva saa munani z’amanwa, urubyiruko rwa Paruwase ya ADEPR Nyarugenge rwateguye igiterane cy’ububyutse gifite intego iboneka mu Amaganya ya Yeremie 5:21 hagira hati “Utwigarurire Uwiteka natwe tuzaba tukugarukiye, tugarurire ibihe byacu, bibe nk’ibya kera.
Nkuko twabitangarijwe na Uwineza Bonaventure umuyobozi wuru rubyiruko, iki giterane cy’ububyutse kizabera ku Itorero rya Pentekote ADEPR Paroisse Nyarugenge aho bakunda kwita Gakinjiro, hakazaba hari umuvugabutumwa Pasiteri Desire Habyarimana n’umuhanzi Frere Manu kuva Rubavu ndetse na’amakorali atandukanye yuru rubyiruko.
Nkuko rukunda kubikora kenshi, urubyiruko rwa ADEPR Nyarugenge rutegura ibikorwa bitandukanye twavuga nko gufasha imfubyi, impunzi mu nkambi zitandukanye, gushaka ibikorwa by’iterambere no kwihangira imirimo.
Urubyiruko rwa Paruwase Nyarugenge rugizwe n’imidugudu ya Nyarugenge, Muhima, Cyahafi, Kiyovu, Biryogo, Gitega na International, imidugudu yose ikaba igenda ikora ibikorwa bitandukanye. Muri urwo rwego tugategura kandi igiterane gihuza iyo midugudu yose.



















TANGA IGITEKEREZO