Ubuyobozi bwa Choeur International buvuga ko iki gitaramo kirimo umwihariko w’uko abaririmbyi b’abahanga bazaririmba mu buryo bwa korali n’ubw’umuntu ku giti cye (Solo), mu majwi meza azataha mu mitima y’abazacyitabira.
Iki gitaramo kizabera muri Lemigo Hotel kuwa 15/12/2019 guhera 18h00 z’umugoroba, aho kwinjira ari amafaranga 10,000 Frw mu myanya y’imbere na 5000 Frw ahasigaye.
Iki gitaramo kizaririmbamo abaririmba ku giti cyabo (Solistes), barindwi ari bo; Kusinza Madeleine, Irakoze Nicole, Lucky, Iraguha Marius, Dr Aristote, Karangwa K. Fabrice na Irakiza Grace.
Abakunzi ba Choeur International n’abandi bifuza kwifatanya nayo amatike bayagurira kuri Paruwasi Katederali ya St Michel ndetse no kuri Lemigo Hotel.
Ibyo wamenya kuri Choeur International
Choeur International ni umuryango w’abaririmbyi washinzwe ku kuwa 21 Mata 2006, ibona ubuzima gatozi mu mwaka wa 2008. Ni umuryango udaharanira inyungu wemewe n’amategeko ufite icyicaro muri St Paul i Kigali mu Karere ka Nyarugenge.
CIEIK igizwe n’abaririmbyi b’abahanga babigize umwuga baturuka mu makorali akomeye yo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga bakaba bemerewe kuyiririmbamo mu gihe bagaragaza ubuhanga mu kuririmba.
CIEIK ni umuryango uririmba kandi udashingiye ku idini iri n’iri cyangwa ku bitekerezo bya Politiki, ku buryo indirimbo iririmba buri wese aziyumvamo bitewe n’imyemerere ye.
CIEIK yakoze ibintu byinshi muri iyi myaka 13 imaze ishinzwe. Birimo guhindura mu buryo bugaragarira buri wese imiririmbire y’amakorali mu Rwanda, cyane cyane amakorali aririmba muzika yanditse ku manota.
Yagiye itegura kandi ikora ibitaramo bitandukanye byo kwibuka abahanzi ba mbere banditse kandi bahimba indirimbo zanditse ku manota bazize Jenoside yakorewe abatutsi barimo; Rugamba Cyprien, Padiri Alfred Sebakiga, Padiri Musoni, Padiri Byusa, Saulve Iyamuremye n’abandi.
CIEIK yagize uruhare mu guhimba no kuririmba indirimbo yubahiriza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuko ururirimbo (Melodie) rw’iyo ndirimbo ikoreshwa kugeza ubu yatanzwe n’umunyarwanda.
Choeur International yitabiriye ibitaramo mpuzamahanga (Festivals) byabereye mu bihugu bitandukanye birimo Burundi, Uganda, Tanzania, Kenya na Ghana, aho yahagarariye u Rwanda kandi ikitwara neza muri byo.



















TANGA IGITEKEREZO