00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alexis Dusabe ageze kure imyiteguro ya Alubumu “Njyana Igorogota”

Yanditswe na

Emmanuel Kwizera

Kuya 6 June 2013 saa 08:54
Yasuwe :

Umuhanzi Alexis Dusabe yamaze gutangaza ko azaririmba indirimbo 20, harimo 12 z’iyi Alubumu ya kabiri “Njyana I Gologota”, hamwe n’izindi 8 zo kuri Alubumu ya mbere yitwa “Mfite ibyiringiro”.
Iyi Alubumu, Dusabe azayimurikira muri Serena Hotel taliki ya 30 Kamena 2013.
Aganira na IGIHE, Alexis yatangaje ko yateguriye abantu indirimbo nyinshi abantu basanzwe bazi, ati “Indirimbo zanjye 18 zigize album zombi, nzazongeraho izindi zanjye zitari kuri Alubumu, kandi nziririmbe mu gihe gito (…)

Umuhanzi Alexis Dusabe yamaze gutangaza ko azaririmba indirimbo 20, harimo 12 z’iyi Alubumu ya kabiri “Njyana I Gologota”, hamwe n’izindi 8 zo kuri Alubumu ya mbere yitwa “Mfite ibyiringiro”.

Iyi Alubumu, Dusabe azayimurikira muri Serena Hotel taliki ya 30 Kamena 2013.

Aganira na IGIHE, Alexis yatangaje ko yateguriye abantu indirimbo nyinshi abantu basanzwe bazi, ati “Indirimbo zanjye 18 zigize album zombi, nzazongeraho izindi zanjye zitari kuri Alubumu, kandi nziririmbe mu gihe gito hatabayeho kurambira abantu bazaza mu giterane. Imyiteguro y’igitaramo igeze kure kuko ndifuza kuzakora igitaramo kirimo Umwuka wera”

Alexis Dusabe yanatangaje ko atagamije kwishyuza abazaza mu gitaramo cye, ahubwo ko kuzinjira muri iki giterane bizasaba kugura CD gusa kugirango winjire muri Salle bitewe n’uko uyu muhanzi yifuza ko abantu batunga indirimbo ze.

Muri iki gitaramo, Alexis azaba ari kumwe n’abahanzi nka Gaby Irene Kamanzi, Simon Kabera, Dominic Nic n’abandi batandukanye.

Niba ushaka kumenya byinshi kuri iki gitaramo kanda HANO

Alexis Dusabe muri studio za Radio Isango Star [Foto Plaisir Muzogeye]
Dominic Nic aririmbana na Alexis Dusabe [Foto Plaisir Muzogeye]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages