00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alexis Dusabe yateguye igitaramo cya kabiri cyo kongera kumurika Album ye

Yanditswe na

Richard Irakoze

Kuya 18 July 2013 saa 05:54
Yasuwe :

Nyuma y’igitaramo aheruka gukorera muri Serena Hotel, umuhanzi Alexis Dusabe yateguye ikindi gitaramo cyo kumurika Album “Njyana i Gorogota” kizabera i Remera ku Gicumbi cy’Umuco Tariki ya 28 Nyakanga 2013 guhera saa kumi z’umugoroba (6:00PM).
Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi Dominic Nic, Patient Bizimana, Capt. Simon Kabera na Korali Rehoboth.
Aganira na IGIHE, Alexis Dusabe yavuze ko iki gitaramo yagiteguye kugira ngo abatarabashije kuza mu cya mbere batavuramo aho. Avuga ko icya (…)

Nyuma y’igitaramo aheruka gukorera muri Serena Hotel, umuhanzi Alexis Dusabe yateguye ikindi gitaramo cyo kumurika Album “Njyana i Gorogota” kizabera i Remera ku Gicumbi cy’Umuco Tariki ya 28 Nyakanga 2013 guhera saa kumi z’umugoroba (6:00PM).

Iki gitaramo kizagaragaramo abahanzi Dominic Nic, Patient Bizimana, Capt. Simon Kabera na Korali Rehoboth.

Aganira na IGIHE, Alexis Dusabe yavuze ko iki gitaramo yagiteguye kugira ngo abatarabashije kuza mu cya mbere batavuramo aho. Avuga ko icya mbere habayeho gukererwa bigatuma hari bamwe bataha hakiri kare.

Kwinjira muri iki gitaramo bizaba ari ukugura CD y’Album nshya izaba iri ku bihumbi bitatu (3,000Rwf).

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages